Print

Reba zimwe mu ngaruka umuntu agira iyo aretse gutera akabariro mu gihe yari yarabyimenyereje

Yanditwe na: Martin Munezero 8 May 2017 Yasuwe: 23787

Ikintu cyose iyo ugihagaritse wari waramenyereye kugikora kigira ingaruka, Izi ni zimwe mu ngaruka zikomeye zakubaho uramutse urekeye gutera akabariro mu gihe wabimenyereye.

. Ese kumara igihe udatera akabariro warabimenyereye hari ikibazo byagutera ?
. Kureka gukora imibonano mpuzabitsina bitwara iki?
. Ni izihe ngaruka umuntu umenyereye gukora imibonano mpuzabitsina yagira igihe ayiretse?
. Byagenda gute ndetse gukora imibono mpuzabitsina?

Buri muntu wese buriya agira uwo akunda kandi biba byiza iyo bakundanye. Ku myaka ibyemera bamwe bakora imibonano mpuzabitsinda iyo bakundana ariko hari n’abakora iyo mibonano batanakundana, ariko se ntangaruka bitera ku buzima bw’umuntu. Iyo umuntu amenyereye gukora imibonano mpuzabitsina ubundi akamara igihe kinini atabikora bigira ingaruka zitandukanye ku mubiri ndetse n’imitekerereze. Izi ni zimwe mu ngaruka zishobora kugera ku muntu wahagaritse gutera akabariro yari amaze kubimenyera.

1. Ubushake buke bwo kongera gutera akabariro

Iyo umuntu ahagaritse gutera akabariro rimwe na rimwe aba ari ukubera atandukanye n’umukunzi we mu buryo bumwe cyangwa se ubundi ariko akenshi hari igihe yumva azinutswe gukundana ndetse no gutera akabariro. Iyi ngaruka abantu bamwe bavuga ko itabageraho kuko na nyuma y’igihe kinini baba bagishaka gutera akabariro ariko hari nabo bibaho.

2. Kurota utera akabariro

Iyo ugize impamvu ituma umara igihe kinini utagira imibonano mpuzabitsina kandi wari umaze kuyimenyera kandi unabikunda utangira kujya urota urimo kubikora. Kwiroteraho bamwe barabikunda abandi barabyanga gusa bibaho kenshi cyane cyane ku bantu baba bamaze igihe kinini badatera akabariro kandi bari babimenyereye.

3. Kutihangana iyo ushatse kwihagarika

Iyo umaze igihe kinini udatera akabariro utangira kujya ushaka kwihagarika inshuro nyinshi kandi rimwe na rimwe ukananirwa kwihangana bigatuma ujya kwihagarika vuba na bwangu. Ibi bikunze kuba ku bagore.

4. Kwiheba

Iyo umaze igihe kinini udakora imibonano mpuzabitsina kandi wari ubimenyereye utangira kujya wiheba ukumva abantu b’igitsina mutandukanye batagushaka bose cyangwa ukumva wowe ntubashaka. Ibi bikunze kuba ku bantu akenshi batandukanye bakundanaga. Gukoranaho bituma umuntu yiyumvamo bagenzi be iyo ari umukunzi wawe bituma urukundo rwiyongera ariko iyo bihagaze umubano wawe n’abandi nawo urayoyoka.

5. Kutarwara imiyoboro y’inkari

Iyi ni ingaruka nziza yo kudakora imibonano. Iyo umuntu ari gukora imibonano ashobora kurwara imiyoboro y’inkari, cyane cyane ku bagore, kuko rimwe na rimwe bacteri zishobora kujya ahagenewe inkari mu gihe cy’akabariro. Rero ibyago byo kurwara izi ndwara z’imiyoboro biragabanyuka

6.Indwara ya Atrophic Vaginitis

Iyo umugore amaze igihe kinini adakora imibonano umubiri we hari igihe urekera aho gusohora imisemburo ya estrogen rero ibi bigatuma yumva uburibwe mu myanya myibarukiro. Atrophic vaginitis ikunze gufata abagore bamaze igihe kinini badakora imibonano mpuzabitsina.

7. Kugabanyuka kw’igitsina cy’umugabo.

Iyo Umugabo amaze kumenyera gukora imibonano mpuzabitsina igitsina cye kiriyongera gake gake. Iyo umugabo nabwo yaramaze kumenyera gutera akabariro nyuma akabireka bitera igitsina cye kugabanyuka kimwe nk’ikindi gice cy’umubiri icyo ari cyo cyose. Iyo umuntu yamenyereje umubiri ikintu bimutera ingaruka ,urugero ni nk’iyo umubiri wawumenyereje gukora sport yo guterura ibyuma, iyo ubigabanyije cyangwa ukabireka igituza n’amaboko biragabanyuka, n’igitsina nacyo ni uko.

8.Ubuhanga buragabanyuka.

Iyo umuntu asanzwe ari umuhanga mu ishuri , mu kazi cyangwa mu bindi ibyo ari byo byose akora kandi akaba asanzwe atera akabariro iyo arekeye bwa buhanga bwe buragabanyuka. Impamvu y’igabanyuka ry’ubuhanga akenshi riterwa n’uko ibitekerezo biba bitari hamwe kuko bimwe mu bintu yamenyereye mu buzima bwe bitagihari.

9.Ikibazo cyo kurangiza

Iyo umuntu amaze igihe kinini akora imibonano mpuzabitsina agera aho akamenya uburyo yitwara n’igihe afata kugirango arangize iyo ari mu gikorwa cyo gutera akabariro ariko noneho iyo amaze iminsi adatera akabariro bwabuhanga bwe bwo gutera akabariro no kurangiza igihe ashakiye buragenda rwose ku buryo iyo yongeye ahura n’ikibazo cya control.

10.Ibyago byo kurwara kanseri ya prostate

Muri iyi minsi kanseri zabaye nyinshi kandi ziterwa n’ibintu byinshi ariko iyo umuntu amaze iminsi adatera akabariro ashobora kurwara kanseri ya prostate. Kanseri ya prostate ni inkuru mbi ku bagabo kuko bishobora no kubaviramo kutazongera gutera akabariro ukundi. Iyi ndwara akenshi ifata abantu bafite imyaka itari mike. Abaganga bagira abantu bashaje inama yo kwikinisha niba ntabundi buryo babona bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara.


Comments

kalim 26 December 2023

Eseniki umuntu yakora kugirango iginsina kiyongere ?
ese harigitsina Gabo kitabasha kurongora ? Ubwose cyabakingana ute


kalim 26 December 2023

Eseniki umuntu yakora kugirango iginsina kiyongere ?
ese harigitsina Gabo kitabasha kurongora ? Ubwose cyabakingana ute


ngayo nguko 9 May 2017

ngayo nguko ndagowe! nigeze kubikora nimara ipfa none mazimyaka irenga2 ntabikora ubwo singowe? ubu se ko nari nariyemeje kwifata ubu nongere ncurashure kweli ko ibyo gutunga umugore cg kugira inshuti1 bitangwa neza? ndagirane ko haribyo muvuzemo byinshi mpura nabyo? ndashobewe!


Mugabo Fred 9 May 2017

Muraho basomyi n’umuryango! Burya umuntu ashobora no kubireka Kubera impamvu nyinshi zitandukanye Harimo n’uburwayi. Gusa Mugabo ufite ikibazo cyo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Habonetse igufasha gukira ubu burwayi. Uretse gufasha kongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, uyu muti nanone ufasha abagabo batakibasha gukora imibonano mpuzabitsina (impuissant), abarangiza vuba, abatinda kurangiza, abafite intanga nke cyangwa intanga z’amazi ndetse n’abagabo batabyara. Iyi product nta ngaruka n’imwe mbi igira Ku buzima. Iyi miti ikomoka Ku bimera gakondo ry’abashinwa. ESE waba Uzi ufite ubu burwayi cyangwa se uburwayi. Witindiganya hamagara tugufashe kuri 250789396202. Tugufitiye n’indi miti ikomoka Ku bimera gakondo by’abashinwa. Tugufitiye kandi abaganga b’inzobere bagufasha Ku bundi bw’ibikatu burimo diyabeti, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, igifu, za hepatite, impyiko n’ibindi. Ku bindi bisobanuro hamagara kuri 250722976014. Iyi numero ninayo dukoresha kuri watsapp