Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou na Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti bageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2017, bitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga muri Afurika ‘Transform Africa’.
Kuri uyu wa Gatatu, nibwo Perezida Paul Kagame yatangijeinama mpuzamahanga ya ‘Transform Africa 2017’, ifite insanganyatsiko ya ‘Smart cities’, mu ntego yo kubaka imijyi ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, gucunga umutekano no gukurikirana ibikorwa bitandukanye, kandi igaturwa n’abaturage bateye imbere.
Iyi nama yiga ku ikoranabuhanga yanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao n’abandi banyacyubahiro batandukanye, izasozwa kuwa 12 Gicurasi.
Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou
Perezida Guerelleh yakiriwe n’ umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Ndimubanzi Patrick
Amafoto ya Igihe