Print

Aya niyo magambo 6 y’Urukundo yagufasha kuguma urushikamyemo

Yanditwe na: Martin Munezero 11 May 2017 Yasuwe: 5268

Nkuko tudahwema kubibwira abantu ko ku isi ari ho hantu umuntu ashobora kuremera urukundo nyarwo ubundi rukaryoha,igihe urukundo nyarwo ruzabaho abanyabyaha bazagabanuka,abahohoterwa bagabanuke,kurwara umutima bigabanuke,kwigunga bigabanuke,urwango mu bantu narwo ruzagabanuka. Bityo twabazaniye amwe mu magambo ashobora kugukomeza mu rukundo.

1.Urukundo ntabwo ari rwa rundi utekereza gusa,ni ibikorwa

2.Urukundo ntabwo rupfa urupfu rusanzwe,ahubwo rupfa iyo rwatunaniye ku rwitaho.rupfa iyo rwaciwe inyuma,rupfa ku bw’amakosa ndetse rupfa kuko rwagambaniwe.

3.Igisubizo nyacyo cy’urukundo ni icyizere.

4.Gukundwa nyabyo n’umuntu bigutera ubunebwe mu gihe gukunda umuntu nyabyo bigutera umurava.

5.Shyira urukundo mu mutima wawe kuko umutima utagira urukundo ni nk’ubusitani bw’indabo bwangiritse kubera izuba .

6.ubuzima budafite urukundo ni nk’igiti kitagira amababi cyangwa imbuto


Comments

Kayishema tiers 24 June 2017

Byiza cyane kbs