Print

Dore amwe mu marenga y’urukundo umubiri w’umukobwa ukora mugihe bari kumutereta

Yanditwe na: Martin Munezero 11 May 2017 Yasuwe: 15899

Mu rukundo hari byinshi bikorwa ariko bikabanzirizwa n’imvugo zitandukanye. Hari ubwo rero umuntu ashobora kuguha ubutumwa muri ikigihe nyamara we atigeze abumbura umunwa we ngo akuvugishe.

. Amarenga y’urukundo
. Ubusobanuro ku bimenyetso bikorwa mu rukundo
. Uburyo bwifashishwa mu gutereta

Ni kenshi mu rukundo umukobwa avuga oya kandi yemeye, ubundi akavuga yego kandi yahakanye. Abasore rero ntibajya basobanukirwa imvugo y’abakobwa ahubwo ugasanga bayifata nk’uburyarya kandi atariko biri.

Kamere y’abakobwa ituma hari ibyemezo bafata ariko bakagira ubwoba bwo kubishyira kumugaragaro, akaba ari nayo mpamvu baba bakeneye umusore kugira ngo abibafashemo. Biragoye kugira ngo usobanukirwe imvugo y’umukobwa mu magambo, ariko hari uburyo bwo gusobanukirwa ibyo umukobwa avuga urebye ibimenyetso cyangwa se amarenga akoresheje abivuga. Umubiri w’umukobwa niwo ugaragaza ibyo ashaka, kurenza uko imvugo ye ibigaragaza.

Dore amwe mu marenga umubiri w’umukobwa ukora n’icyo biba bisobanuye:

-* Guceceka, Guseka no Kumwenyura

Iyo ubajije umukobwa ikintu agaceceka aba yemeye. Guceceka bisobanura yego. Iyo umubajije uti ese niwowe wabwiye runaka ko dukundana? Iyo acecetse aba ariwe wabimubwiye. Kandi nanone iyo umubajije agaseka cyangwa akamwenyura nabwo aba yemeye.

-* Kwipfumbata akareba hirya

Iyo umukobwa yipfumbase akanga kukureba mumaso ujye umenya ko atagushaka. Umukobwa ashobora kuba adashaka kuvugana nawe ariko akabura aho ahera abikubwira. Nubona umukobwa yifashe gutya kandi akareba hirya uzahite ukuramo akawe karenge.

-* Kugukoraho buri kanya

Iyo umukobwa ari kugukoraho buri kanya aba ashakako mumenyana kurushaho. Umukobwa uba ugufata intoki, cyangwa akakwikoreshwaho, akakwikubitisha udushyi aba ashaka ko mumenyana birushije ibisanzwe. Uwo mukobwa kandi uzasanga akwigana waseka nawe akisetsa.

-* Guhumbaguza, Kurya intoki, Gukora mu misatsi no Gukebaguza

Iyo umukobwa ahumbaguzwa, akarya intoki, akikora mu misatsi, agakebaguzwa aba yagutinye. Umukobwa uzabonaho ibi bimenyetso aba yakugizeho ikibazo ko ushobora kumugirira nabi kuburyo biba bisaba ko ukora ibishoboka ko kugira ngo ye kugutinya. Gusa nanone hari igihe abikora bitewe n’abo muri kumwe aribo yatinye bakamutera ikibazo bigatuma atisanzura.


Comments

mugabo Fred 14 May 2017

Mugabo ufite ikibazo cyo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Habonetse igufasha gukira ubu burwayi. Uretse gufasha kongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, uyu muti nanone ufasha abagabo batakibasha gukora imibonano mpuzabitsina (impuissant), abarangiza vuba, abatinda kurangiza, abafite intanga nke cyangwa intanga z’amazi ndetse n’abagabo batabyara. Iyi product nta ngaruka n’imwe mbi igira Ku buzima. Iyi miti ikomoka Ku bimera gakondo ry’abashinwa. ESE waba Uzi ufite ubu burwayi cyangwa se uburwayi. Witindiganya hamagara tugufashe kuri 250789396202. Tugufitiye n’indi miti ikomoka Ku bimera gakondo by’abashinwa. Tugufitiye kandi abaganga b’inzobere bagufasha Ku bundi bw’ibikatu burimo diyabeti, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, igifu, za hepatite, impyiko n’ibindi. Ku bindi bisobanuro hamagara kuri 250722976014. Iyi numero ninayo dukoresha kuri watsapp


Niyonsenga 12 May 2017

Murakoze kyane


MIHIGO 12 May 2017

MURAKOZE, MURASOBANUTSE NARI NARABUZE UWO MBAZA IBISOBANURO BYO GUHUMBAGUZA,KUKO ABAKOBWA N’ABAGORE BAMWE BARABIKORA, MRKZE KUDUHEREZA INKURU Z’UBWENGE. NI MIHIGO IBURASIRZB , I MUSHIKIRI.


MIHIGO 12 May 2017

Andika Igitekerezo HaNO GUHUMBAGUZA NISAWA CYANE , MURAKOZE KUDUSOBANURIRA, HARIGIHE BABIKORA TUKABURA UKO TWIFATA


SHUMBUSHA 11 May 2017

biriya bisho
bora kuba aribyo


SHUMBUSHA 11 May 2017

biriya bisho
bora kuba aribyo