Print

Polisi y’u Rwanda yafunze abagore batatu bakurikiranyweho gucuruza no kwinjiza urumogi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 May 2017 Yasuwe: 2103

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifunze abagore batatu aribo Uwimana Aisha w’imyaka 23, Uwamahoro Chantal w’imyaka 29 na Uwimana Ange w’imyaka 31, nyuma yo gufatanwa urumogi. Bose bafashwe tariki ya 10 Gicurasi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko Uwamahoro Aisha yafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi, afite udupfunyika tw’urumogi 239 yari yahishe mu gihaza yakasemo ibice bitandukanye.

CIP Kanamugire yagize ati:” twari dufite amakuru ko uriya mugore ubwo yambukaga umupaka aza mu Rwanda yari yahishe ruriya rumogi mu gihaza. Ubwo rero yasanze twamwiteguye maze tumubajije ibyo afite mu gihaza abanza gushidikanya tumusatse dusangamo urwo rumogi”.

Naho kuri bariya babiri aribo Uwimana Ange na Uwamahoro Chantal, bo bafatanywe ibiro 39 by’urumogi aho batuye mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi mu masaha ya mu gitondo ku itariki ya 10 Gicurasi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba yakomeje avuga ko kuba aba bose barafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage kubera imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Yakomeje agira ati:”nta nyungu bakuramo kuko uretse no kwangiza ubuzima bwabo iyo bafashwe bafungwa bityo bo ubwabo n’imiryango yabo bakahahombera”. Yasabye abakibyishoramo kubireka kuko Polisi y’u Rwanda iri maso kandi izakomeza kubafata no kubashyikiriza ubutabera.

Si ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ifata abacuruza n’abazana mu gihugu ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi kuko kuva uyu mwaka watangira hari abandi bagiye bafatanwa urumogi bakoresha amayeri atandukanye. Muri bo harimo; umugabo witwa Iremberaho Donatien wafashwe mu kwezi kwa mbere mu kagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi wafatanywe udupfunyika 500 tw’urumogi arutwaye mu mapine y’igare. Umugore witwa Mukansonera Gerardine nawe yafashwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama yigize umucuruzi w’ibihaza ariko yahishemo udupfunyika tw’urumogi 1300, arimo kurwambutsa aruzana mu Rwanda. Aba bose bashyikirijwe ubutabera.

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko mu mayeri yandi bakoresha harimo kurwambariraho inyuma bakarenzaho imyenda, kuruheka mu mugongo nk’abahetse abana bato mu mugongo n’andi. Aya mayeri yose ngo Polisi y’u Rwanda yarayatahuye bityo asaba abacyishora muri ibi bikorwa bibi kubireka.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti:” Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000). Iyi ngingo ikomeza igira iti:” Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)”.


Comments

Yoyori 11 May 2017

Abo nibo batumariye abana. Sinzi uribyiruko dufite rurunywa kibi. Mujye mu mashuri agahinda kabica. Mubasatse ntimwavayo mutabibonye