Print

Ebola yongeye kwaduka muri Congo Kinshasa, imaze guhitana batatu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 May 2017 Yasuwe: 913

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO, ryatangaje ko Virus ya Ebola yongeye kugaragara mu gihugu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho imaze guhitana abagera kuri batatu mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’ iki gihugu kuva tariki 22 Mata uyu mwaka .

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, WHO yongeyeho ko Minisiteri y’ubuzima muri Kongo, yari yarayimenyesheje ko hari "ibizamini byo kwa muganga byemeje" umuntu urwaye Ebola.

Abantu barenga 11000 bahitanywe n’icyorezo cya Ebola mu burengerazuba bw’Afurika mu mwaka wa 2014 n’uwa 2015, cyane cyane mu bihugu bya Guinea, Sierra Leone na Liberia.

Indwara ya Ebola iheruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka wa 2014. Icyo gihe yahitanye abantu 42.

Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima muri Kongo rivuga ko iyi ndwara ya Ebola yemejwe nyuma y’ibizamini byo kwa muganga byakorewe ku bantu icyenda bafite umuriro kandi bavaga amaraso ahantu hari umwenge hose, ku itariki 22 z’ukwezi kwa kane cyangwa se nyuma yaho, mu ntara ya Bas-Uele iri mu majyaruguru y’igihugu.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Umuvugizi wa WHO muri Kongo, Eric Kabambi, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Ni mu gace kari ahantu hitaruye cyane, kiganjemo amashyamba. Rero dufite amahirwe macye. Ariko ibi ni ibintu twitaho cyane".


Comments

Flodouard 13 May 2017

Moh mudufashe abaturiye umupaka wa DRC tmenye amakuru ndetse nuko twakwirinda icyi cyorezo cya Ebola