Print

Umunyamakuru uzwi nka Mama Emminente yakatiwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 May 2017 Yasuwe: 6227

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwakatiye umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminante, igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana hamwe n’uwo bareganwa.

Mugabushaka Jeanne de Chantal yatawe muri yombi tariki 27 Ugushyingo 2016.

Areganwa n’uwitwa Bizimana Ibrahim bombi bakaba barahamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017.

Aba bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu buri umwe nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel, bakaba bafite uburenganzira bwo kujurira mu minsi 30.

Eminante yamenyekanye cyane nk’Umunyamakuru kuri Radio na TV 10 mu biganiro by’ubusesenguzi. Yanakunze kugaragara nk’umukemurampaka mu bikorwa byo gutora Nyampinga w’u Rwanda ndetse no mu kuyobora ibiganiro mpaka bitandukanye.


Comments

neza sana 25 May 2017

hahahaha hari ibidakurikiranwa sha


man 18 May 2017

Umuheto woshya umwambi bitazajyana ni abage yifashe niko isi imera icyakorewe mubwihisho kizajya ahabona


Kundabandi 14 May 2017

Yarakosheje cyane nafungwe nubwo yari umuntu twemeraga mu batangaga ibitekerezo byubaka.


kaka 14 May 2017

Ariko mwibuke ko uriya Ibrahim ariwe Apotre Bizimana Ibrahim wateje saga n’umugore we Apotre Liliane bashwana bashinjana none mu gihe gito ngo afatiwe mu bwambuzi bushukana ngaho namwe nimunyumvire abiyita ba Apotres koko ubu ntimubona ko abantu biyita ab’Imana ari ugushaka indonke gusa


RUTO 13 May 2017

Nri nziko Maman Eminante aziranye n abantu bakomeye none yabuze nuwamukurikirana.