Print

MINISANTE irahumuriza Abanyarwanda bafite impungege z’ icyorezo cya Ebola cyongeye kwibasira Abanyekongo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 May 2017 Yasuwe: 909

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda MINISANTE yashyize ahagaragara itangazo rihumuriza Abanyarwanda inabamenyesha ko yiteguye gukumira ko icyorezo cya Ebola kigera mu Rwanda, iyi minisiteri kandi yanagaragarije Abanyarwanda ibyo bagomba gukora kugira ngo barusheho kwirinda icyo cyorezo.

Iryo tangazo ryagiye ahagaragara kuri 13 Gicurasi, 2017, nyuma y’ aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ryemeje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Majyaruguru y’Igihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo, (DRC). Icyo Cyorezo cyagaragaraye mu gace ka Bas Uele, ku birometero birenga 1,609 uturutse mu Rwanda.

Muri iryo tangazo MINISANTE yahumuriye Abanyarwanda n’abandi bose bagenderera u Rwanda ibamenyesha ko hafashwe ingamba zo gukumira icyo cyorezo, bityo bakaba basabwa kudakangarana.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yavuze ko ifatanyije n’inzego zose bireba, binyujijwe mu itsinda rishinzwe ubutabazi bwihuse yashyizeho ingamba zo kugenzura icyorezo cya Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima kandi iributsa abantu bose ko Ebola ari indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso by’iyo ndwara ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu. Ebola ntiyandurira mu mwuka.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abanyarwanda n’abanyamahanga bagenderera u Rwanda ibi bikurikira:

● Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola;
● Umuntu wese ufite ibimenyetso bya Ebola byavuzwe haruguru agomba kwihutira kujya ku ivuriro rimwegereye;
● Kugira umuco wo gukaraba intoki dukoresheje amazi meza n’isabune;
● Gukomeza umuco mwiza wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye.

Minisiteri y’Ubuzima kandi iramenyesha abantu bose, ko yiteguye bihagije kugira ngo ikumire indwara ya Ebola.

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo aravuga ko icyo cyorezo cyongeye kugaragara tariki 22 Mata uyu mwaka 2017, kuri ubu kikaba kimaze guhitana abagera kuri batatu.

Ubwo Ebola yaherukaga kwibasira ibihugu byo muri Afurika y’ iburengerazuba birimo Liberia, Sierra Leone n’ ibindi yahitanye abarenga ibihumbi 11.