Print

Umugabo yakaswe ubugabo bwe n’intoki eshatu nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka itatu y’amavuko

Yanditwe na: Martin Munezero 15 May 2017 Yasuwe: 4660

Polisi yo mu gihugu cya Brazil iravuga ko, umugabo yatakaswe ubugabo bwe nyuma yu’ko umukoresha we w’umugore amenye ko yasambanyije umwana we w’umukobwa w’imyaka 3 y’amavuko .

Umugabo Francisco de Souza de Castro w’imyaka 66 y’amavuko ubu ari kubarizwa ku bitaro bya Santa Casa de Misericordia,aho abaganga bari kugerageza guteranya ibice bye yakaswe harimo n’intoki 3 zacitse.

Nk’uko tubikesha ibiro by’ubutasi bya polisi yo mu gihugu cya Brazil,baravuga ko byatangiye ubwo umukoresha wa Castro yaje kubona ibimenyetso by’uko umwana we yasambanyijwe,maze uburakari bwinshi buba buramutashye,maze yiruka anjya gushaka icyuma,niko guhita afata Castro maze baragundagurana biza kurangira amukase intoki 3 n’ubugabo bwe.

Gusa polisi yo mu gihugu cya Brazil,iratangaza ko ibimenyetso bihari ko umwana yasambayijwe,ariko ko batemeza neza niba koko ari Castro wamusambanyije,hagati aho iperereza ryo ngo riracyakomeje.