Print

Huye: Imodoka ebyiri zafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 May 2017 Yasuwe: 3992

Imodoka ebyiri zari ziri mu igaraje riri mu Rwabayanga mu mujyi wa Huye, ziri gukorwa zafashwe n’inkongi zirakongoka.

Abari aho ngo bashatse kuyizimya biranga, umuriro ubarusha imbaraga. Uwo muriro ngo wahise ufata indi modoka yari hafi aho ya "Twegerane", zombi ziragurumana.

Nyuma batabaje Polisi, irabatabara. Ubwo twandikaga iyi nkuru nta kizimyamwoto yari yahagera.