Print

Nyaruguru: Umunyarwanda ugiye I Burundi, arakubitwa ibyo ahashye bakabimwambura ngo atabishyira Niyombare

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 May 2017 Yasuwe: 3261

Gitifu w’ Akagari ka Nkakwa, Mukashema Claudine

Bamwe mu batuye umurenge wa Nyagisozi wo mu karere ka Nyaruguru baravuga ko bahangayikishijwe n’ abaturanyi babo b’ Abarundi babakubita bakabafunga, bakanabaka ibyo bahashye ngo batabishyira Niyombare Godefroid , nyamara ngo iyo bo baje mu Rwanda bakirwa neza.

Abo baturage bavuga mbere y’ uko u Burundi bufunga imipaka bari babanye neza n’ Abanyarwanda, basurana, bagahahirana nyamara ngo kuri ubu Umunyarwanda ugiye mu Burundi arakubitwa n’ ibyo ahashye bakabimwambura.

Ntaganzwa Daniel yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko yagiye kugura ifu mu Burundi bakayimwaka bakanamukubita.

Yagize ati “Kuva hano ujya I Burundi ni iminota nka 20, nagiye kugurayo ifu ngeze mu nzira barakubita barayinyaka, barabwira ngo nyishiriye Niyombare kandi Niyombare uwo sinamuzi”

Ntirushwa Gaspard ati “Abarundi batumereye nabi, iyo ugiye guhaha barakwambura, urebye nabi no ku kwica bakwica”

Yongeye ati “Baraza tukabakira nta kibazo, umuyobozi w’ ingabo yaratubwiye ngo tuge tubihorera, ubu twumva dukomeye kuko ingabo z’ u Rwanda zituri hafi”

<img28653|center
Aba ni bamwe mu baturage bavuga ko iyo bagiye mu Burundi bahohoterwa

Umunyamabanga nshingwabikowa w’ Akagari ka Nkakwa mu murenge wa Nyagisozi, Mukashema Claudine yasobanuye uko icyo kibazo giteye n’ inama bagira abaturage.

Yagize ati “Nibyo koko abaturanyi bacu b’ Abarundi bafunze imipaka, umuturage wacu ugiyeho baramukubita, bakanabamwambura. Mbere bari babanye neza basurana bakanahahirana. Hari batatu batubwiye ko bagiyeyo babafunga iminsi itatu”

Yakomeje agira ati “Abaturage turabigisha tukabagira inama ko igiye bagiye mu Burundi bagomba guca ku mipaka”

Tariki 19 Gicurasi 2015, nibwo Gen. Godefroid Niyombare wari umusirikare mukuru mu ngabo z’ u Burundi yagerageje guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi ntibyamuhira, ahunga igihugu. Abarundi bashinja u Rwanda kuba rucumbiye Niyombare n’ abo bari bafatanyije guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi. U Rwanda aya makuru rurayakana rukavuga ko u Burundi bukwiye kwishakamo igisubizo ku bibazo bya politiki biburimo.


Comments

THOMAS 21 May 2017

Andika Igitekerezo Hano MUREKE MBASUBIZE GUTURA KUMUPAKA BIRAKAPUUUU ? NABO SIBO? TWE DUFASHE UMWANZURO TWABAHA 24H UBUSE MAHAMA TUYISENYE INDANGAGACIRO OYEEE?


Mwanga 20 May 2017

Ikibazo nibaza ni kimwe; Niba bavuga ko abarundi bafunze imipaka, bivuze ko nta winjira, nta usohoka. None se, abajyayo baba baciye he kandi imipaka ifunze? Barayisimbuka? Burya umubano ni nk’umwenda wera, iyo wagize ikizinga uba wagize inenge. Ukwiye kuwushira amakenga ari uko cya kizinga cyashizemo kandi ku buryo bugaragara. Hari n’igihe bazarekera aho kubahohotera ahubwo hakavuka ikibazo cy’ifu yateguriwe abanyarwanda. Bavandimwe ba Nyaruguru, ukurikije umubano uko umeze, n’iki mwumva hari ibindi bakwiye gukora bitari ibyo? Ese ubundi kuki bakubita uwa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu ntibibatere impungenge ahubwo bakajyayo nta bwoba?


Kajabo 16 May 2017

Njyewe nshyigikiye ko abarundi babadiha.Uzukuntu birirwa basebya leta yu Burundi? Ese ubundi baba bagiye kumariki? Ntibaziko Ngo Nkurunziza yirirwa yica akarara yicabaturage be? Ibyose ntibyavuzwe kumanywa yihangu?


kay 16 May 2017

Ig nanjye nunge muryawe baba bajyahe cyangwa mwe mwagiye mubadiha harya ubwo ngo nukwerekana ubumuntu ugusuriye ntumusurire akwita ikibunnyo muge mubadiha rwose


lg 16 May 2017

Nabo nibaza mujye mubishyura. niba kandi nabo bataza,mubishyira,kuberera iki ntabwo ali leta ibatumayo, nimwe mubigemurira mugomba no kubyirengera