Print

REG yahawe umuyobozi mushya usimbura Mugiraneza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 May 2017 Yasuwe: 3107

Jean Bosco Mugiraneza wari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu, Rwanda Energy Group (REG)yasimbujwe Ron Weiss

Inzego zishinzwe gutangaza amakuru muri iki kigo zabwiye Umuseke ko zitaramenya iby’aya makuru. Kuri uyu wa gatatu ariko amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muyobozi mushya yeretswe abakozi.

Mu 2010, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugera kuri MW 563 z’amashanyarazi mu mu 2017, iyi ntego iza guhuzwa na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri ‘EDPRS2’; Ibi bigafasha guha umuriro ingo byibura 70% mu 2017, na 100% mu 2020

Mu mpera za 2016 iyi ntego yari itaragera muri 1/2 kuko u Rwanda rwari rufite hafi MW 280 zibasha kugera ku ngo 28%.

Gusa Jean Bosco Mugiraneza iki gihe yavugaga ko amashanyarazi ahari yakwira abanyarwanda bose.

Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije inama yiga ku iterambere ry’ingufu z’amashanyarazi “IPAD Rwanda Energy Infrastructure” yabaye mu Ugushyingo 2016.

Ron Weiss uje kumusimbura, ni umunyaIsrael wari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cya Israel Electric Corporation (IEC) wagize uruhare rukomeye mu gushyiraho ubufasha Israel iri guha u Rwanda mu kugera ku ntego y’amashanyarazi angana na 563MW nibura mu 2018 no guha amashanyarazi abagera kuri 70% muri icyo gihe.

Jean Bosco Mugiraneza wari umuyobozi mukuru wa REG yavuze ko n’ubwo intego zitaragerwaho hari intambwe yatewe kandi ishimishije.

Ayobora iki kigo, hakozwe imishinga myinshi yo kongera ingufu z’amashanyarazi harimo imishinga ya Rukarara, urugomero rwa Nyabarongo rwuzuye, kubyaza Gas Methane yo mu Kivu amashanyarazi n’imishinga yo kubyaza umusaruro Nyiramugengeri iri kubakwa n’uwa Gishoma uri gukora, numushinga w’urugomero rwa Rusumo n’indi.

Hakozwe kandi ibikorwa byo Korohereza abaturage kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi, Kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi byatangiranye na 2017, kongera ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Jean Bosco Mugiraneza wasimbuwe ku buyobozi bwa REG, azibukwa kandi ubwo mu 2015 yafungwaga n’Urwego rw’Umuvunyi kubera kurusuzugura. Niwe muyobozi mukuru w’ikigo gikomeye wari utawe muri yombi n’uru rwego rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane


Comments

Kamaro 18 May 2017

Yesu azarinda agaruka amashanyarazi atarakwira mu abanyarwanda Bose


Rwimara 18 May 2017

Ariko koko aba banyamahnga bakomeza guhabwa kuyobora ibigo mu Rwanda, bivuze ko nta benegihugu (abanyarwanda) bafite ubushobozi bwo kuyobora ibyo bigo?? cyangwa hari ikindi cyaba kibyihishe inyuma.

Ko MUGIRANEZA bantu bavugaga ko ko ari umukozi mwiza uzi icyo akora kandi w’umunyabwenge, ubwo we yaba azize ik??? Uretse ko wenda Imana ishobora kuba imugiriye ubuntu ikamukura kuri uriya mwanya hakiri kare kubera ko we ibyo kubeshya no gutekinika imibare atabishobora, mu gihe cyo gutanga raporo ku ngo z’abanyarwanda zizaba zabonye amashanyarazi muri 2018.