Print

Undi muyobozi wa Zion Temple yandikiye Intumwa Paul Gitwaza ibaruwa ifunguye nawe amusezera(REBA IYO BARUWA HANO)

Yanditwe na: Martin Munezero 18 May 2017 Yasuwe: 11188

Umuyobozi mukuru wa Zion Temple kuri Paruwasi ya Kibagabaga , Pasiteri Kabagema Celestin yasezeye yandikiye Apôtre Dr. Paul Gitwaza ibaruwa amumenyesha ko asezeye ku nshingano yari afite muri iri dini.

Muri iyi baruwa yanditswe ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Gicurasi 2017, Pasiteri Kabagema Celestin yagaragaje ko yiteguye gutanga buri cyose kijyanye n’inshingano yari afite, anashimangira ko azakomeza gukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’itorero.

Uyu mugabo yatangaje ubu bwegure bwe mu materaniro , bitungura Abakristu ba Zion Temple.

Bucyeye ku wa mbere tariki 15 Gicurasi nibwo mugenzi we wayoboraga Paruwasi ya Gisozi yandikiye Apôtre Paul Gitwaza nawe amusezera , amabaruwa yose yanditswe akaba ateye kimwe .

Icyemezo cya Pasiteri Celestin kije gikurikira igiherutse gufatwa na Apotre Dr Paul Gitwaza , aho yirukanye abari ibyegera bye bose :

Abirukanwe barimo Bishop Dieudone Vuningoma , Bishop Bienvenue Kukimunu , Bishop Claude Okitembo Djessa , Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya , abashinja kugumuka bakava mu Itorero.

Ibaruwa yanditswe na Pasiteri Kabagema Celestin

Mu gihe twateguraga iyi nkuru , Twagerageje kuvugana n’uruhande rwa Zion Temple ku bijyanye n’ubu bwegure ariko ntitwabona umuvugizi k’umurongo wa telefoni.
Apotre Dr Paul Gitwaza yasabye Abakirisitu bumva bashaka gukurikira abo yirukanye kuza bagasaba ibyangombwa bakagenda .

Aha yagize ati:” Rero Bakirisito ba Zion Temple, abarimo bajya gusengera kuri Amani Guest House n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana nabo mwese mugende , kandi turabaha urwandiko ( Recommandation).

Uwumva ko Bishop ari umubyeyi we yaramufashije mu buzima, afitanye isano nawe, yifuza gukorana nawe, ndasaba Admin. Bulambo amwandikire urwandiko rwiza amushimire agende.”

Ntiharamenyekana uwo Gitwaza ari bwohereze gusimbura Pasiteri Kabagema Celestin

Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul Gitwaza yabwiye Abakirisitu ko batazihanganira Abakirisitu basengera aho hombi , kandi abazagenda bari bafite imirimo muri Zion Temple izahabwa abandi bagaruka bakaza nk’abashyitsi.

REBA UKO GITWAZA YIRUKANA BA BISHOP BAKORANAGA NAWE :


Comments

Moise 23 May 2017

Mwene data hopu wavuze neza ngo tuzabamenyera kumbuto zabo; mugihe uvugako bazihisha ntampanvu wabacira urubanza, burimuntu yakagobye kureba ibye ibyamugenzi we akabireka ntacyo byakungura.


Hopu 21 May 2017

Hahhhh ngo muzakomeza kuhasengera hari uwababujije se ,abakoreshwa na illuminati ubona hari ujya yemera ko akorana nayo ibabwira gukoresha izina rya Yezu,kugirango bayobye benshi ariko burya muzabamenyera ku mbuto bera,nubwo inyinshi bazihisha ,ngewe narumiwe uziko umurozi wica abantu aba avuga ukuntu Imana ari nziza ukagirango koko numuntu muzima,indaya inyinshi ntizemera ko ari indaya kandi zijya gusenga,abajura ruharwa nabo nuko,no muri jenocide yakorewe abatutsi hari abicanyi bamaraga kwica bakajya gusenga,abayoborwa nimyuka mibi rero ntimuzibeshye ko bazigera na rimwe bemera ko bakorera satani kuko satani aziko tumwanga ahubwo akoresha abantu akabaha nububasha bwo gukiza indwara bagahanura kugirango fin de fin bazayobye benshi bavuga ko Imana itabaho,kuko nabo bazagera imbere ya Yezu bavuga ko bakizaga indwara mwizina rye,ababwire ko atigeze abamenya,wagizengo nibande yavugaga naya madini yibyaduka yose,arwanira ubutunzi bwisi.


aima 20 May 2017

mukomeze muzinige kamanzi muba muvuga muzi ibinyendaro yasize hano I Kigali? cyakora Imana yaramurinze i kigali ntiyar kubona indezo


Kumiro 20 May 2017

Abantu bazima bajya gusenga kwa Gitwaza koko?


MUTABAZI 19 May 2017

UMUNTU UMWE YIRUKANA ABANDI ATE,NTAKOMITE IHABA,IBYO BIRAMENYEREWE, USANGA ABANTU BADAKURIKIZA AMATEGEKO,CYA NGWA ZA STATUTS ZIGAHINDURWA NU MUNTU UMWE ABANDI BAGASHYIRAHO IMIKONO BAKABONA INGARUKA NYUMA,IMBARAGA BAKORESHEJE BABONA IMITUNGO ITIMUKANWA NIYIMUKANWA BAKAYISIGA.NONE SE MURUMVA ATARAKARENGANE.


Kayitesi 19 May 2017

Ibintacyo bitumariye kandi Urusengero Zion tururimo Cyane mwarusebya mutarusebya. Apotre Wacu dukunda komera kigabo aba Bishop bagenda. Umwuka wera arahari .rero ayamakuru muba muvuga Aha kumbuga ntacyo adufasha


Munyembabazi Diogene 19 May 2017

njyewe nikundira ibibwiriza bya Gitwaza,inshurango ye,kuramya no kuririmba kwe.Gusa birakoneye kuba nagira icyo mvuga Ku bibazo itorero rye rifite na cyane ko ataruryo ryonyine ribifite.icyo namusaba ni ugukomera akaba umugabo nyanugabo,Yesu ubwo yafatwaga abigishwa 12 Bose bari bamuhanye ndetse ashyingurwa na Nicodem na Joseph batigeze baba mu ntumwa ze.sinzi neza imyitwarire y,abakozi b,Imana muriyi minsi ko izabageza Ku bihembo byo kuri urya munsi ariko sindi umucamanza.Salomon yaravuze ati"ugamburura mu makuba gukomera kwe kuba kubaye ubusa",nibagamburure,buriya Imana izatanga igisubizo.Saul yahize David igihe kinini ariko David ntiyigeze amugirira umutima mubi,uwo Imana yasize amavuta burya ntawe ukwiye kumuhangara nubwo yaba afite ibyaha ndengakamere,dusome bibiliya,dusenge cyane,tube maso kdi twirinde cyane ibyanditswe bitazadusohoreraho,Paulo ati"Yesu kristo uko yari ejo nubu Niko ari kdi Niko azahora iteka ryose",Azakosora ibikosamye byose kdi abanyarwanda tuzamusengana agaciro n,ubunyangamugayo ,azaduha umugisha nyuma azatujyane mw,ijuru.


19 May 2017

abumwami yahaye amata nibo bamwimye amajwi mubareke bagende zion ntizabura abayisengeramo kubwimbaraga zimana imana yatumye zion yitwa zion ntizatuma ihinduka cyangwa ngo isenyuke


CQ 19 May 2017

Kabana amakuru aba yandikiwe abatarasomye cg abatari bayazi, nibo baba updated naho wowe niba warusanzwe ubizi se urayasomera iki !!!! ubwo ukeka ko umuturanyi wawe uko azamenya ko wabyaye ariko n’abatuye i Rugobagoba bazaba bazabimenya ???? No bazabimenya iminsi iciyeho kandi amakuru kuri bo azaba ari mashya !


kabana 18 May 2017

Ariko se namwe aya makuru mutangaje amaze igihe kingana iki ? Mujye mugerageza mube update !!! Aya makuru arashajeeee. Mujye mukurikira kabisa.


kabana 18 May 2017

Ariko se namwe aya makuru mutangaje amaze igihe kingana iki ? Mujye mugerageza mube update !!! Aya makuru arashajeeee. Mujye mukurikira kabisa.


Dodos 18 May 2017

Izi baruwa zanditswe kimwe wagirango icyo babinyuza ni izina gusa.