Print

UmunyaRwandakazi wa mbere watwaye indege "Mbabazi Esther" agiye gukora ubukwe n’umuhanzi wanamwabitse impeta(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 18 May 2017 Yasuwe: 20904

Esther Mbabazi umukobwa w’umunyaRwandakazi waciye agahigo ko kuba ariwe mugore wambere watwaye indege mu Rwanda agiye gukora ubukwe na Olivier Habiyaremye, umuhanzi ucuranga akanaririmba mu itsinda rikora umuziki wa rock rya Beauty For Ashes.

Urukundo rwa Olivier na Esther rwatangiye kuvugwa taliki 13 Ugushyingo 2016 ubwo uyu musore yambikaga uyu mukobwa impeta ishimangira urukundo rwabo, aho Olivier yabajije Esther niba yazakwemera kumubera umugore maze uyu mukobwa akabyemera atazuyaje ati “Yego”

Amakuru ava munshuti zaaba bombi yemezako imyiteguro y’ubukwe bwa Esther na Olivier igeze kure ndetse bakaba baramaze no gutangaza italiki y’ubukwe bwabo.

Olivier abicishije kurukuta rwe rwa facebook yashyizeho italiki bazakoreraho imihango y’ubukwe bwabo maze asaba inshuti ze kuzirikana taliki ya 16 Nzeri 2017 kuko uzaba ari umunsi udasanzwe kuri aba bombi aho bazaba bahamya kubana akaramata imbere y’inshuti n’imiryango.

Olivier yasabye inshuti ze kuzirikana iyi taliki y’ubukwe bwabo

Olivier Habiyaremye agiye gukora ubukwe nyuma ya mugenzi we baririmbana muri Beauty For Ashes wakoze ubukwe n’umuzungu kazi, Amanda Fung tariki 9 Nyakanga 2016 mu birori byabereye kumucanga i Gisenyi.

Mbabazi Esther ugiye gukora ubukwe na Olivier Habiyaremye,ubusanzwe ni umukobwa w’imyaka 29 ukora akazi ko gutwara indege muri Sosiyete ya Rwandair. Ni we munyarwandakazi wa mbere wakoze aka kazi.

Ubwo Olivier yambikaga Esther impeta ya fiyansaye

Uyu mukobwa avuga ko kuva akiri muto yumvaga inzozi ze ari ugutwara indege kuko ngo ubwo yari afite imyaka 4 gusa yajyaga abona ikintu kigenda mu kirere akumva agomba kuzagitwara kuko yumvaga byanze bikunze gitwarwa n’umuntu.

Izi nzozi zo gutwara indege zakabaye zaarakomwe mu nkokora n’urupfu rwa se wazize impanuka y’indege yabereye muri Kongo Kinshasa ubwo yari afite imyaka 8 y’amavuko, ariko ntiyacitse integer, inzozi ze azigeraho ku myaka 24 anabera abandi bakobwa irembo ryo kubona ko bishoboka.

Mbabazi wabereye indorerwamo abandi bakobwa bacyinjira mu mwuga w’ubupilote, gutinyuka no kudacika intege bimaze gutuma aba icyamamare ndetse akunze no gushyirwa kenshi ku rutonde rw’abagore bo ku mugabane wa Afrika bateye intambwe idasanzwe bakiri bato.

Rumwe mu ntonde yagaragayeho rukaba ari urwakozwe na Youth Village Africa muri 2013 rwamushyize ku mwanya wa kabiri mu Banyafurikakazi 30 bazamutse bakiri bato ndetse yagiye ahabwa n’ibihembo bitandukanye.


Comments

man power 18 May 2017

Muzagire urugo ruhire nubukwe bwiza muzabifashwemo ni MANA kandi musengere ubwo bukwe satan atazitambimo hagati


Musabe vestine 18 May 2017

Buzaberahe?ko twabukereye tuzagenda na Rwanda air


Musabe vestine 18 May 2017

Buzaberahe?ko twabukereye tuzagenda na Rwanda air