Print

Batatu mu bakinnyi bagize uruhare runini mu gutwara igikombe kwa Rayon Sports bashobora kutayigaragaramo mu mwaka wa shampiyona itaha(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 19 May 2017 Yasuwe: 4371

Ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa Gatatu nibwo yakinaga umukino n’ikipe ya Mukura Vsubwo bayitsindaga ibitego 2-1 wayihesheje kwegukana bidasubirwaho igikombe cya Shampiyona mu mwka w’imikino 2016-2017, gusa inkuru zirimo gucicikana ni uko bamwe mu bakinnyi bari inkingi za mwamba z’iyi kipe bashobora kutagaragara mu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

Amakuru yizewe agera ku umuryango.rw avuga ko abo bakinnyi bagaragaje ko mu mwaka w’imikino utaha bashobora kutagaraga mu ikipe ya Rayon Sport barimo: Nshuti Savior, Kwizera Pierro, na Rutahizamu Camara we kuri uyu wa kane akaba yarafashe rutema ikirere yerekeza muri Maroc aho agiye gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya Renaissance sportive de Berkane.

Twabibutsa ko iyi kipe ya Masoudi Djuma usibye gutwara igikombe cya shampiyona,kuri ubu igifita n’amahirwe yo kuba yakwegukana n’igikombe cy’amahoro kuri ubu kigeze muri ¼ cy’irangiza.


Comments

imanishimwe patrick 23 May 2017

Rayon Sports ni nderabakura! Nta mukinnyi ndasimburwa muri Rayon Sports. Na Kasirye na Dialla basimbuwe n,abo uvuga ko bazagenda. Tugize Imana babona ikipe zikomeye zibahemba kurushaho zo hanze. Twifuza ko umukinnyi wa Rayons yatera imbere akareba kure akazaba umuntu w,umugabo. So, tuzazana n,abandi bazabahabya!!!


imanishimwe patrick 23 May 2017

Rayon Sports ni nderabakura! Nta mukinnyi ndasimburwa muri Rayon Sports. Na Kasirye na Dialla basimbuwe n,abo uvuga ko bazagenda. Tugize Imana babona ikipe zikomeye zibahemba kurushaho zo hanze. Twifuza ko umukinnyi wa Rayons yatera imbere akareba kure akazaba umuntu w,umugabo. So, tuzazana n,abandi bazabahabya!!!


Twin Yeah 22 May 2017

Equipe yose ya Rayons Sports, abakunzi bayo, abafana n,abayobozi bayo, bref toute l’equipe rayonsporien, turishimye kubera aba bahungu bacu, intsinzi y,iyi kipe tuyituye buri munyarwanda sans distinction. En tout cas Gikundiro ni ikipe yo kubamo!


Ricardo 20 May 2017

rayon ninziza ibihe byose ntituyifana ahubwo turayikunda


Kaka 19 May 2017

Nibyiza ko bajya gushakishiriza ahandi ariko Rayon sport kubona umuntu usimbura Pierrot bizagorana


srabucya 19 May 2017

Ni byo rwose banditse amateka tuzahora tubazirikana.


gaby 19 May 2017

aba basore barakoze naho gushakisha ahandi babareke bajye gushakira ahandi