Print

Myugariro wa APR FC "Rusheshangoga" agiye kwerekeza mu ikipe izajya imuhemba miliyoni Ebyiri nigice ku kwezi(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 19 May 2017 Yasuwe: 3653

Ikipe ya Singida United yo muri Tanzania yarangije kumvikana na myugariro wa APR FC kuzamugura amadorali ibihumbi 50 ubwo umwaka wa shampiyona uzaba ushojwe.

Singida United yo muri Tanzania, izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, izanye intego zo guhangana n’amakipe ya Yanga na Simba yigize akari aha kajya he muri shampiyona y’iki gihugu.

Iyi kipe yarangije kumvikana na Usengimana Danny wa Police, amakuru dukesha ikinyamakuru cya Ruhagoyacu avuga ko yanarangizanyije na myugariro wa APR FC Rusheshangoga Michel, aho igiye kumutangaho ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika(42 500 00Frw).

Aya madorali ku ikubitiro, harimo ibihumbi 30 byagombaga guhabwa umukinnyi nyirizina, ndetse n’ibindi 20 byari buhabwe ikipe ya APR FC aje aturukamo. Aha ariko, ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwaje gufata icyemezo cyo kureka Rusheshangoga akijyanira ayo madorali yose yaguzwe, cyane ko yari mu nzira zo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe.

Rusheshangoga Michel, si we wenyine Singida yari yarambagije muri APR FC, kuko yari yanifuje myugariro Aimable Nsabimana, gusa ikaza kubwirwa ko atagurishwa, bityo igahindukirira kuri Shafik Batambuze, myugariro w’umugande wakiniraga Tusker yo muri Kenya.

Muri iyi kipe uretse izi miliyoni Rusheshangoga aguzwe, binavugwa ko azajya ahabwa umushahara w’amadorali ibihumbi bitatu ku kwezi(2 500 000Frw), mu gihe azajya anagenerwa andi madora 500 mu gihe ashoboye gutanga centre yavuyemo igitego.