Print

Abagororwa barenga 60 batorotse indi gereza yo muri Kongo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 May 2017 Yasuwe: 1423

Nyuma y’ iminsi ibiri abagororwa ibihumbi bitatu batorotse gereza Makala yo mu murwa mukuru Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo abandi kuri uyu wa gatanu, abagororwa 68 mu bagororwa 74 bari bafungiye muri gereza Kasa-Ngulu iri mu birometero nka 50 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru, Kinshasa, nabo batorotse. Mbere yo gutoroka ngo abagororwa bakaba bishe amarembo ya gereza.

Saa saba z’igicuku ubwo abagororwa bari muri iyi gereza ya Kasa-Ngulu bicaga amarembo ya gereza mbere yo gucika nk’uko byatangajwe n’umwe mu badepite bo muri iki gice cya Kasa-Ngulu wongeyeho ko abandi bagororwa batandatu batabashije gucika kubera ko bari barwaye.

Uyu mudepite witwa Jean-Claude Vuemba yatangarije Radio Okapi ntiyatangaje isano riri hagati y’uku gucika gereza n’uguherutse kuba muri Gereza ya Makala , ariko avuga ko bishobora kuba byarabereye urugero abanyururu bo muri gereza ya Kasa-Ngulu.
Uyu mudepite ariko ntiyahishe ko n’ubundi iyi gereza ya Kasa-Ngulu imeze nk’ahantu abagororwa baba bategerereje gupfira.

Yavuze ko ikibazo gihari ahanini ari uko muri Gereza ya Kasa-Ngulu, hari abagororwa bahapfira bishwe n’inzara cyangwa bagapfa bazize kutavurwa iyo barwaye. Yongeyeho ariko ko ari inshuro ya mbere muri iyi gereza habayeho gutoroka kw’abagororwa.


Comments

man power 20 May 2017

Niba Igihugu nka congo gikungahaye kumabuye ya gacyiro kinanirwa kugaburira abagororwa ntibavuzwe kireke gufunga abanyururu kuko nabo nikiremwa muntu cyangwa ntibazi icyo gereza ivuga nukugorora umugororwa si kumwica gutyo congo ikwiye ibihano mpuza mahanga kabila imyaka amaze yasahuye kurusha MUBUTU ARIHE hari cyo yajyanye nawe uzabisiga nibyisi