Igitero cy’ abiyahuzi cyagabwe mu mujyi wa Manchester wo mu gihugu cy’ u Bwongereza cyahitanye 22 abarenga 50 barakomereka.
Iki gitero cyabaye mu masaha y’ igicuku mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira ku wa Kabali. Ni igitero cyagabwe ahari harimo kubera igitaramo cy’ umuhanzi ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Ariana Grande.
Benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo ni urubyiruko bivuze ko arinabo benshi bapfuye bakanakomereka.
Serivisi y’ imbagukiragutabara zo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba yavuze ko inkomere zajyanywe mu bitaro ari abantu 59 biganjemo ab’ urubyiruko.