Print

Habonetse ubundi buryo bwiza bwo kurebamo umukino wa nyuma wa Champions League nk’uhibereye

Yanditwe na: Martin Munezero 2 June 2017 Yasuwe: 4821

Monaco Café ikorera mu mujyi wa Kigali, yateguye uburyo bwo gushimisha abayigana by’umwihariko abakiliya babo bakunda kwirebera imipira yo ku mugabane w’u Burayi, ikaba yateguye uburyo izerekana mu buryo budasanzwe umukino wa nyuma wa EUFA Champions League uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2017, guhera ku isaha ya saa mbiri n’iminota 45.

Monaco Café yamaze kugeza aho ikorera Televiziyo ya rutura kandi ifite amashusho agezweho ya HD, ubunini bwano n’ubwiza bw’amashusho bikaba bifasha ureba umukino w’umupira w’amaguru kuwureba nk’uwibereye ku kibuga neza. Umukino wa nyuma wa Champions League uzahura Real Madrid yo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani, ukaba wo uzerekanwa mu buryo budasanzwe buzanyura abazawurebera aha muri Monaco Café, cyane ko kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

Uretse gutanga Serivisi nziza bisanzwe biranga Monaco Café ndetse no kwakira neza abifuza kuhidahadurira haba mu bijyanye na muzika cyangwa iby’imipira yo ku mugabane w’u Burayi yerekanwa kuri televiziyo za rutura (Flat Screen) aho ureba neza umukinnyi uko yakabaye nk’uwibereye ku kibuga, banagena ikirahure cya divayi cy’ubuntu ku muntu uhafatiye amafunguro.

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri Monaco Cafe wabasura aho bakorera mu mujyi wa Kigali rwagati mu Nyubako ya T2000 mu igorofa ribanza.

Wasura urubuga rwabo www.monococafe.net, ushobora no gusura paji yabo ya facebook, Monaco Cafe naho kuri instagram nabwo ni Monaco- Café -Rwanda, wanabahamagara kuri 0733253788 ugahabwa ibisobanuro birambuye.


Comments

twin yeah 3 June 2017

Ariko ntitugashimishwe no guca intege abakora! Ino ni i Kigali mu Rwanda si muri USA cg muri Canada! N’ibindi Monacco izabitugezaho kuko ni yo igerageza hano nibura!


jc 2 June 2017

Iyo technologie muri USA na Canada iri inyuma. HD NTIKIGEZWEHO uhubwo ubu ni 4k niyo technology a haute definition.