Print

Umuhanzikazi Skolopad atewe agahinda no kuba yerekana ikimero cye ariko ntibamwishyure(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 9 June 2017 Yasuwe: 4080

Uyu muhanzikazi wo mu gihugu cya Afurika Yepfo aganira n’itangazamakuru yatangaje ko akora uko ashoboye ngo agaragariza abafana be ikimero na Tatouage iri ku kibero cye gusa akaba aterwa agahinda no kuba abo abyereka batajya bamwishyura amafaranga, kandi we yifuza kubyaza umusaruro kumenyakana kwe.

Yagize ati” Abantu barantumira kugira ngo barebe ikimero cyanjye na Tatouage mfite ku kibero ariko iyo mbishyuje nta n’ikuta bampa.”


Skolapad yanakomoje kuri mukuru we, ahishura ko yamufashije mu rugendo rwe rwa muzika avuga ko ari we wamufashije gutangira gukora umuziki kuko yamutoje kubyina ndetse n’ibindi byose bijyana n’umuziki.