Print

Mu mafoto reba urutonde rw’abanyamidelikazi 10 bakize kurusha abandi ku isi(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 10 June 2017 Yasuwe: 3235

Ku Isi, akazi ko kumurika imideli ni kamwe mu mirimo yiganjemo abagore cyane ku Isi, ni umwe mu mirimo itavunanye kandi ihemba amafaranga atari makkuko amasosiyete menshi y’acuruza ibijyanye n’imyambaro n’amavuta n’imirimbo akenera abayamamariza, ibi bituma bamwe mu bakora uyu mwuga binjiza amafaranga atari make maze bikongerera ingano y’imitungo baba bibitseho.

Aba ni abanyamideli 10 bafite agafaranga gatubutse bakesha kumurika imideli nk’uko byashyizwe ahagaragara n’urubuga www.myfirstclasslife.com

10 Ellen macpherson:

Akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 45 z’ amadorali y’Amanyamerika, uyu munyamideli yakoze akazi ko kumurika imideli mu gihe cy’imyaka 25. Muri iki gihe yubatse izina muri uyu mwuga we ndetse binamuhesha kunguka akayabo kanagana gutya ibi byaje gutuma yagura ibikorwa bye biva mu kumurika imideli bigera no mu yindi mishinga irimo gucuruza imyenda, n’amavuta y’abagore. Uyu mugore Ellen ku myaka 50 abarwa mu banyamideli bakize ku mutungo ungana na miliyoni 45 z’amadorali y’Amanyamerika.

9.Naom Cmpbell:

ku myaka 45 y’amavuko uyu munyamideli afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 48 z’amadorali y’Amanyamerika. Uyu mugore akazi ko kumurika imideli ni ko kamwinjiriza amafaranga atari make n’ubwo afite ibindi akora birimo gukina filime, umuziki.

8. Adriana Lima:

Uyu ni umugore wa Marko Jaric uyu akaba ari umukinnyi wa Basketball muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Uyu mugore we umutungo we ubarirwa muri miliyoni 65 z’amadorali y’Amanyamerika.Uyu mugore yagiye akora ibikorwa bitandukanye byerekeranye no kumurika imideli, muri ibyo twavuga nko kuba yarabaye umuvugizi wa kimwe mu bigo bicuruza imye nda mu gihugu cya Brazil,ibi bikorwayagiye akora byamuhesheje kwinjiza akayabo kangana na miliyoni 65 z’Amanyamerika.

7.Heid Klum:

Uyu mugore yakoze muri Victoria’s Secret mu gihe kingana n’imyaka 13 yose.Aha yahakuye amafaranga atari maze agize imbumbe y’umutungo we. Uyu mugore wanabaye umuvugizi w’ibigo bikomeye byamamaza imideli birimo New Balance, An Athletic apparel manufacturer, umutungo we ubarirwa muri miliyoni 70.

6. Kate Moss:

ku myaka 20 Moss nibwo yatangiye kumvikana mu ruhando rw’abamurika imideli, uyu mugore nyuma yo kubona amafaranga atari make mu abikesha kumurika imideli yinjiye no yindi mishinga irimo kuba we yakwitunganyiriza imyenda ye akanayigurisha. Inkomoka y’umutungo uyu mugore afite asobanura ko ari ukumurika imideli nk’uko yabitangiye akiri muto,ndetse akaba yaranakoranye n’ibigo byinshi abyamamariza ibijyanye n’imyambaro.

5.Christine Brinkley:

Uyu na we ni umwe mu banyamideli binjije akayabo abikesha kumurika imideli mu mafoto ndetse n’amavidewo. Ku binyamakuru bitandukanye wasangaga amafoto y’uyu mugore ari kubica bigacika, ibi byamuhesheje ku gusinyana amasezerano arambye n’ibigo bikomeye bimurika imideli maze bimuzamurira amakonti muri banki, kuko amafaranga akisuka n’imvurayo mu itumba,I bituma kuri ubu abarirwa umutungo ungana na miliyoni 80 z’amanyamerika.

4.Tyran Banks:

Tyran ku myaka17 gusa y’amavuko nibwo yatangiye urugendo rwe rwo kubaka izina mu bijyanye no kumurika imideli, kugeza kuri ubu aracyari umuntu ukomeye mu bijyanye no kumurika imideli, uyu mugore ufite amaraso y’abanyafurika n’abanyamerika yakunze kugaragara yamamaza imyenda yo kogana ku babikora nka siporo. Ibi ibi byamuhesheje kwinjiza amafaranga atari make ndetse imbumbe y’umutungo we ituma aza ku mwanya wa 4 n’umutungo ungana na miliyoni 90 z’amadorali y’Amanyamerika.

3. Cindy Crawford:

Cindy ni umwe mu banyamideli b’abaherwe kuko kuri ubu umutungo we ubarirwa muri miliyoni 100 z’amadorali y’amanyamerika,uyu mugore mu kazi ke yagiye ahirwa cyane kuko ahagati y’umwaka 1980 na 1990 uyu mugore yaje kubona amasezerano yo kwamamariza ibigo nka The Clairol na Diet Pepsi aha yahakuye amafaranga menshi cyane. Hagati mu mwaka wa 2000 Cindy yaje gusinya amasezerano na HM nyuma yaho asinyana amasezerano a JCPenny iyi ikaba icuruza ibinyanye n’imirimbo, amavuta n’ibindi, ibi bikaba byarinjirije uyu mugore amafaranga atari make bituma aza ku mwanya wa gatatu mu banyamideli bakize na miliyoni 100 z’amadorali y’Amanyamerika.

2.Gisele Bundechen:

Uyu mugore yubatse izina mu kumurika, imideli amafaranga menshi akaba yarakuye muri Victoria’s Secret. Iyo hateranyijwe umutungo w’uyu mugore harimo ibikorwa yakoze byo kumurika imideli, uyu mugore afite umutungo ungana na miliyoni 320 z’amadorali y’Amanyamerika.

1.Kathy Ireland:

Kathy yahawe igihembo cy’umunyamideli ukize kurusha abandi ku Isi, uyu munyamideli afite umutungo ubarirwa muri miiyoni 352 z’amadorali y’Amanyamerika,uyu mugore yabonye amafaranga atagira ingano ayakesha kumurika imideli, ibi byaje gutuma ashinga sosiyete y’ubucuruzi ayita Kathy Ireland Worldwide, iyi company ya Ireland ikaba icuruza ibintu byoroheje birimo imiringa amasogisi, n’ibikoresho byo mu nzu ariko ikaba ikorera ku Isi hose, ibi bikaba byaragize uyu mugore igikomerezwa ndetse binamufasha kuba uwa mbere mu banyamideli b’abaherwe.