Print

Impamvu yatumye Bruce Melody adashyirwa ku rutonde rw’abagomba kuzaririmbana na Jason Derulo muri Coke Studio ikomeje gutera benshi urujijo(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 12 June 2017 Yasuwe: 1974

Amagambo akomeje kuvugwa n’abantu benshi batandukanye, aragaruka cyane ku kuba Bruce Melody atarabashije kugaragara ku rutonde rw’abahanzi ny’Afurika bazaririmbana na Jason Derulo, bibaza bati: Ese n’uko muzika nyarwanda iri ku rwego ruciriritse cyangwa n’uko tutavuga ururimi mpuzamahanga?

. Ese kuba Bruce Melody atarasohotse ku rutonde rw’abahanzi bagomba kuzaririmbana na Jason Derulo, ni ikibazo cya muzika Nyarwanda?

Hashize Igihe kitari gito umuhanzi nyarwanda Bruce Melody yerekeje mu igihugu cya Kenya kuri studio nshya izwi kwizina rya coke studio kurubu igiye gufungurwa imiryango yayo ibirori byatumiwemo umuhanzi w’icyamamare Jason Derulo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo kidasanzwe kizabera mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, bikaba byarateguwe na Kompanyi itunganya ikinyobwa cya Coca-Cola mu muhango wo guhuriza hamwe ku mugaragaro inzu ebyiri zitunganya umuziki ari zo ‘Coke Studio Africa n’iyitwa ‘Coke Studio South Africa’ kugira ngo haremwe indi nshya kandi ifite ingufu izaba yitwa ‘Coke Studio Africa’ muri uku kwezi kwa Kamena 2017.

Mu igihe habura iminsi micye ngo umuhanzi Jason Derulo asesekare muri Kenya ahagiye kubera iki gitaramo cyo guhuriza hamwe izi nyubako ebyiri ndetse baboneraho gufungura indi nzu itunganya umuziki “Coke Studio Africa”kurubu hamaze kwemeza abatunganya umuziki (Producers) babiri aribo Masterkraft (Nigeria) na DJ Maphorisa (South Africa) bazakora indirimbo zizahuriramo na bano basitari batumiwe muriki gitaramo ndetse bazahurira nuyu muhanzi mukuru.

Kurubu kurutonde Coke Studio yashyize hanze rugaragaraho abahanzi bazifatanya na Jason Derulo Mukuririmba umuhanzi nyarwanda Bruce Melody ntagaragaraho ibi byateye benshi kwibaza impamvu nyamukuru yabiteye nubwo ubuyobozi bukuru by’iyi nzu itunganya umuziki butari bwatangaza impamvu uyu muhanzi atagaragara ku rutonde mu nyandiko bwashyize ahagaragara.

Bati:"Abahanzi bari ku rutonde rw’abazakorana na Jason derurlo harimo “Dela (Kenya), Rayvanny (Tanzania), Bebe Cool (Uganda), Mr. Bow (Mozambique), Falz (Nigeria), Joey B (Ghana), Betty G (Ethiopia), Jah Prayzah (Zimbabwe), Shekhinah (South Africa), Locko (Cameroon) and Denise (Madagascar) “

Mugusoza iri tangazo bakaba basoje bavugako Coke Studio Africa” Atari irushanwa rihuza abahanzi mu rwego rwo kurushanwa ahubwo ari ugushyigikira hamwe iterambere ry’ impano ya afurika muri muzika ndetse ko ari uburyo budasanzwe bwo guha abahanzi bakizamuka amahirwe yo gukorana nabandi bahanzi cyangwa abatunganya umuziki bakomeye ku isi ndetse no guhuriza hamwe injyana zitandukanye muguhanga ndetse no gukomeza kuzamura impano za afurika binyuze mwiterambere ry’ umuziki ”.


Comments

Kivumu 12 June 2017

Ntago mutubwiye impamvu. Mutubwiye ibyatangajwe


kay 12 June 2017

mw muge muririmbira abanyarwanda nabarundi kuko nibo bumva ibyo muririmba naho abahandi bo mubyibagirwe kuko imiziki yanyu ntirenga imbibi kubera indimiubwo se ubundi yarikuririmba iki