Print

Masotela na Crazy Kydd bazanye impinduka mu muziki nyarwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 13 June 2017 Yasuwe: 559

Abasore ba Banyarwanda Masotela na Crazy KyDD bishyize hamwe maze bakora itsinda bise Toxic aho bamaze no gukora Mixtape igizwe n’indirimbo umunani.

Sparrow Masotela abenshi bamuzi mu ndirimbo yitwa TAKRAMO na TAMBAZA

Aba basore mu kiganiro na umuryango.rw bavuze ko bataje gusenya ibyo abandi bubatse ahubwo ko nabo baje kubaka ibyabo ndetse no guha Rap y’umwimerere abanyarwanda batari bamenyereye kandi ngo mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

UMVA HASI UBUHANGA BW’ABA BASORE MUNDIRIMBO YABO BISE "Byumvuhore"

Tubabajije uko bo batekereje gukora Mixtape nk’ibintu bitari bemenyerewe hano mu Rwanda,maze bavuga ko nubundi nkuko bari babivuze baje kugira ibyo bahindura muri Hip Hop Nyarwanda Mixtape akaba aricyo kimenyetso cya mbere ko bazanye impinduka nubundi idasanzwe muri Hip Hop Nyarwanda.

Cray Kydd nawe numwe mu basore bafite Rap iryoshye cyane

Mixtape bakaba barayise Byumvuhore ndetse indirimbo ziyigize hafi ya zose ngo zikaba zarakozwe na Producer T-Brown aho bazajya ngo bashyira hanze indirimbo imwe imwe..ndetse ku ikubitiro bakaba bashyize hanze indirimbo bitiriye Mixtape ariyo bise "BYUMVUHORE".