Print

Mu mafoto reba urutonde rw’abahanzikazi Nyarwanda 5 bari gukurura cyane igitsina gabo muri uyu mwaka wa 2017(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 15 June 2017 Yasuwe: 8292

. Abakobwa beza cyane
. Abahanzikazi nyarwanda bahiga abandi mu buranga
. Abahanzikazi nyarwanda bakunzwe cyane babikesha uburanga

Ikinyamakuru cy’umuryango.rw twababashije kubakusanyiriza zimwe mu mpamvu nyirizina zitandukanye zishobora gutera umuhanzikazi gukundwa no gukurikiranwa cyane kw’ibikorwa byabo.

Mu bintu bishobora gutuma umuntu akwiyumvamo nk’umuhanzikazi, bisaba kuba ufite ijwi riryoheye amatwi kandi rikabasha kuba ryakurura uryumvise. Nyamara n’ubwo bimeze bityo, ngo biba akarusho iyo nyiri iryo jwi cyane cyane nko ku bakobwa, afite isura nziza ibasha gukurura umubonye, akumva aramwishimiye.

Nyuma yibyo byose tukaba twifuje kubagezaho abahanzikazi batanu tubona baza ku myanya y’imbere mubahanzikazi nyarwanda dusanzwe tumenyereye,maze tugendeye kubyo twababwiye haruguru maze tuza gusanga bakurikirana mu buryo bukurikira:

5. Ku mwanya wa Gatanu haje umuraperikazi Oda Paccy


4. Queen Cha ubu wanagiye mu irushanwa rya Guma Guma ku nshuro ye ya mbere ni we uza ku mwanya wa kane kuri uru rutonde

3.Princess Pricillah ubu unabarizwa Ku mugabane wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaje ku mwanya wa Gatatu

2.Butera Knowless utarahwemye kuvugwaho cyane mu muziki nyarwanda akiri umukobwa,ngo n’aho abereye umugore wa Ishimwe Clement ndetse bakaba baranabyaranye umwana wabo w’umukobwa wahawe izina rya Or,Ntibimubuza kuba agifite uburanga butuma aza ku mwanya wa Kabiri

1. Abantu benshi bashobora gutungurwa n’uko ku mwanya wa mbere haje umukobwa ubu uri kuzamuka mu buryo bwihuse mu ruhando rwa muzika Nyarwanda ndetse nawe ubwe utagira ipfunwe ryo kwivugira ko afite uburanga,Uwo nta wundi rero ni Marina umaze iminsi avugwa ko yaba ari no mu rukundo n’umuhanzi The Ben, nyuma y’uko bivugwa ko banakoranye indirimbo.

Reba hasi maze ubashe kumva indirimbo nshya ya Marina iri kubica bigacika kandi nta n’iminsi ibiri irashira isohotse:


Comments

hareriman 18 June 2017

mwateye abandi umubabaro mwanjye ndeye kucyi mubahitamo


Kahindo 16 June 2017

ntago uru rutinde ndwemeye peeee!!! asubundi uyu Marina we aturutsehe kombona aje nabi ebana ubanza yarabagiriyeyo kbs kuko aje nkiyagatera mutuntu twose duteye ntihaburamo Marina kuki x hatazamo Lanie we sinwiza x sumuhanzi ukizamuka x gusa mwongere mukore ubushakashatsi.


Juli 16 June 2017

ugatinyuka ugashyira Pacy k’urutonde hhhhh, ubwo se Allioni ari hehe? abandi byo nta kibazo ariko Pacy vanamo kweri kuko arushwa na Teta.


Shema Exactoma 15 June 2017

Mwarutondetse nabi siko byari kugenda


Shema Exactoma 15 June 2017

Mwarutondetse nabi siko byari kugenda


Shema Exactoma 15 June 2017

Mwarutondetse nabi siko byari kugenda


Kay 15 June 2017

Bose Quen cha arabaruta abandi ni udukecuru


Joyeuse 15 June 2017

Yewe, bose nta n’umwe wakurura umugabo wanjye pe. Kuba baritukuje byo ndabibona kandi uwo nashatse abyanga kubi agukwepa nta n’icyo muravugana. Passy we ni ibindi sinzi kabisa. wapi


jc 15 June 2017

Bose bahuriye kuba baritukuje


Alain 15 June 2017

tugaragarize ubushakashatsi wakoze kugira ngo ukore uru rutonde..nti mukavuge ibintu mudafitiye gihamya,ntago mubwira injiji nkuko mubitekereza !