Print

The Ben aricuza amakosa yakoreye umukobwa bakundanaga mu myaka itanu ishize (AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 15 June 2017 Yasuwe: 9037

Ni bake bafite icyo bazi ku rukundo rw’umuhanzi The Ben ,ariko nyamara ubwo aheruka muri Afurika y’ Epfo mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradio yaho yagize icyo atangaza ku rukundo rwe no ku rugendo rwe muri muzika.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na “Transafrica Radio” yagarutse kuri byinshi ku muziki we ndetse no ku buzima bwe bwite. abajijwe niba adateganya gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri USA yasubije agira ati”Ndi mushya ku isoko rya muzika yo muri Afurika. Niyo mpamvu nshaka gukora cyane. Ntabwo nakorana indirimbo na Jay Z cyangwa bariya baririmbyi bandi bo muri Amerika ubungubu.

Mbere na mbere ndashaka kwandika izina muri Afurika, nkagira abafana benshi ibindi (byo gukorana n’Abanyamerika) nkazabitekerezaho nyuma. Mu myaka itanu iri imbere ndashaka kuzaba ndi umwami (wa muzika ya Afurika) mbese meze nka Wiz Kid uko ameze ubu “

Umunyamakuru wa Transafrica kandi yabajije The Ben ku bijyanye n’urukundo rwe maze The Ben amusubiza amubwira ko ari ingaragu ubu ariko ngo yahoze mu rukundo n’umukobwa bamaranye imyaka itanu nyuma baza gutandukana,ubu ngo akaba ari gusoza urugendo rwo kumwiyibagiza kandi akirinda kugira undi mukobwa yatereta …..yongeraho kandi ko yakoze amakosa yateye uwo mukobwa kugenda bityo ngo niba amwumva yamugarukira kuko ibyo yakoze ngo ntabwo bizasubira.


Comments

khater clement 21 June 2017

Ben kora kora mzee maze nano ba wizz niho bahereye but wakorana nano byibuza one collaboration


uwase rehema 18 June 2017

komerezaho the ben tukurinyuma knd imana igushoboze numukunzi uzamubona mwiza umeze nkuwo wari ufite knd ujyewubaha imana niyo ijyena byose

god bless you brother Ben