Print

Reba ingaruka zo guhubuka mu rukundo

Yanditwe na: Martin Munezero 19 June 2017 Yasuwe: 3018

ku munsi wa mbere uhura n’umuntu ubundi ukamwishimira ndetse ukifuza ko yaguhora iruhande,yewe ukamwegera mugatangira kuganira,mukamenyana ari nako umunsi ku munsi ugenda umwiyumvamo,hanyuma ukagera naho mukundana,ubwo nawe agatangira kunjya akuba hafi,akagushimisha,akakwitaho,akakwereka urukundo yewe akaba hafi yawe,Hanyuma nawe ukicara ugatuza ukibwira ko wabonye umukunzi nyawe.

Ubwo ugatangira kubwira abantu bose b’inshuti yawe ko ubu umutima wawe wagiye mugitereko nta kundi kongera gushaka umukunzi.Ariko igihe kimwe bigatangira kuba bibi ,uwo wizeraga agatangira kugutenguha.

Hanyuma mwaba mwarashakanya agatangira kujya aza mu ijoro,kuguhamagara bikabura akamara nk’icyumweru ataguhamagara,ubutumwa bugufi bw’urukundo bugatangira kubura,ubwo agatangira kuzajya agusabab imbabazi za buri munsi,hanyuma akigira umuntu uhuze cyane “busy”,akanjya kure yawe kugira ngo abone uko azanjya aguca inyuma.Ubwo noneho nawe ubwonko bugatangira gushyuha ari naho ujya kubona umuntu agiye mu muhanda arirutse.

Noneho ugantangira guta agaciro imbere y’umuntu wafataga nka byose kuri wowe, umuntu waruzi mu ishusho nziza akakwiyereka mu yindi shusho ye nyayo,Ubwo urwango rugatangira kugutaha ukumva ko abantu bose ari bamwe ntawe wo kwizerwa.

Ubundi mu kinyarwanda baravuga ngo iyihuse ibyara igihumye,kuko nkuko nabibabwiye hejuru nta kuntu ubundi ushobora guhura n’umuntu aribwo bwa mbere ngo muhite mupanga ibyo gukundana ngo urukundo rwanyu ruzabe urw’umugisha.

Kuko nakwemerera azaba akuryarya ari ukubera ko yabuze uko yaguhakanira,nukuvuga ngo azakubwira ari nko ku kwikiza,yewe nibiba na ngobwa ko murushingana ajye agutwara uko yiboneye,ubundi ube nk’umwana imbere ye,ari nabwo nyine atangira kuzanjya aguca inyuma kuko n’ubundi mwabanye atari uko yagukunze ahubwo wenda hari nicyo yagukurikiyeho,bityo wowe kunda ugukunda kuko awo ukunda aba akunda abandi,yewe niyo yaba agukunda ari mubi uwo ntuzigere umwitesha kuko urukundo ruryoha iyo uwo mukundana agukunda ndetse akaguha n’agaciro ukwiye.


Comments

Protais 20 June 2017

Wamenya Ute Ko Umukobwa Agukunda Byukuri?