Print

Reba amwe mu mafoto atangaje ya Knowless n’ ibyayavuzweho mu bitangazamakuru

Yanditwe na: Martin Munezero 19 June 2017 Yasuwe: 24356

Butera Knowless ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda kubera indirimbo ze ziganjemo iz’urukundo zakunzwe n’abatari bake. Kuri ubu arubatse akaba afite umugabo - ishimwe Clement - n’umwana umwe - Or

Nk’ibindi byamamare, Butera Knowless yagiye avugwaho byinshi bitandukanye ndetse anafatwa amafoto atandukanye gusa hakaba harimo amwe muri yo yatangaje abayabonye kurusha ayandi ndetse akanagenda avugwaho bitandukanye.

Dore amwe muri yo:

Iyi foto yafashwe ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ku myaka 22. Aha hari mu mwaka wa 2013. Knowless ibyishimo byaramurenze maze amarira arisuka. Aha yarimo ahozwa n’umwe mu bafana be dore ko bari babukereye ari benshi.


Aha Knowless Butera yari agikundana na Safi Madiba. Iyi foto yakunze gukoreshwa cyane cyane igihe cyose habaga havugwa inkuru y’urukundo rwabo


Nyuma yo gutandukana na Safi ndetse agatangira gukorana na Producer Ishimwe Clement hagiye havugwa amakuru y’uko Knowless Butera yatangiye gukunda n’uyu Clement gusa inshuro zose babibajijwe bavuze ko atari byo ko ari inshuti zisanzwe. Aha havugwaga amakuru ko Ishimwe Clement yaba yambitse Knowless impeta ya Fiancaille gusa iki gihe Knowless yararahiye aratsemba avuga ko adakundana na Clement ko ubucuti bafitanye ari ubw’akazi. Hari mu mwaka wa 2015-11.


Hakomezaga kuvugwa inkuru y’urukundo rwa Knowless ndetse hibazwa uwo baba bakundana, hanyuzemo amakuru yavugaga ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umuhanzi King James. Gusa aya makuru nayo yarayahakanye.


Hagati aho ubwo yarimo ahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yaje kuririmba muri kimwe mu bitaramo by’iri rushanwa maze agaragara yikora ku gitsina bituma abantu bamwibazaho byinshi. Iki gihe Producer Clement wafatwaga nka manager we gusa yavuze ko atari byo ko ahubwo ari ba gafotozi bamucunga yamanura akaboko bagahita bafotora ndetse yizeza abantu ko bitazasubira kuko Knowless nawe yari agiye kujya abacunga.


Urugiye kera ruhinyuza intwari kandi ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Urukundo rwa Knowless na Clement rwari rwaranuganuzwe kuva kera rwageze aho rujya ahagaragara aha hari muri gicurasi 2016. Clement yatumiye incuti maze atera ivi asaba Knowless ko yamubera umugore maze Knowless nawe atazuyaje ati Yego. Abari aho bati iryavuzwe riratashye.


Comments

jean por 21 June 2017

Andika Igitekerezo Hano ibintabwobyakagobyekuba


Nzelu 19 June 2017

Ni mureke umwana ahumeke kandi yigirire amahoro anaterimbere nikuki mwumva ko kwandika ari ugusebanya? Uyu mwana mumushakaho iki?kuki mukomeje gushaka ku musebya?Knowless tukwifurije guterimbere kandi Imana yaguhanze ikomeze ikurinde abanzi bawe bazakomeze bakorwe nisoni. Imana ikomeze ikwihere umugisha wowe numuryango wawe.


dada 19 June 2017

Mubamushaka gusebyabandi ntakindi.mubamwabuze ibyo mwandika. Ayo mashusho se niyehenkuru tuvanyemo.