Print

Beyoncé na Jay- z impanga babyaye zavukanye ibibazo by’ ubuzima

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 June 2017 Yasuwe: 2809

Umuririmbyikazi w’ Umunyamerika Beyoncé Knowles n’ umugabo we Shawn Corey Carter "Jay- z" babyaye impanga zivukana ibibazo by’ ubuzima kuri ubu zirimo gukurikiranwa n’ abaganga mu bitaro.

Ku ikubito amakuru y’ uko Beyonce yabyaye impanga yatangajwe n’ ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, yari amakuru bigoye kubonera gihamya kuko Beyonce n’ umugabo we Jay- z ntacyo bigeze batangaza kijyanye n’ umuryango mushya bungutse.

Aya makuru yaje kwemezwa na bamwe mu bo mu muryango w’ Umuhanzi Beyonce Knowless.

Beyoncé ni umwe mu baririmbyi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero ndetse no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi.

Umuryango wa Beyoncé na Jay-Z wari umaze iminsi utegerezanyije amatsiko abana b’impanga uyu mugore yari atwite, kuri ubu bivugwa ko yamaze kwibaruka ndetse byanemejwe na se wa Beyoncé witwa Mathew Knowles wanditse kuri Instagram agira ati "Amavuko meza ku mpanga, sogokuru arabakunda!"

TMZ yanditse ko ifite amakuru yizewe aturuka mu muryango ko Beyoncé yibarutse umukobwa n’umuhungu gusa bombi bakaba bagiye kumara icyumweru bari mu bitaro nyuma yo kuvukana ikibazo kidahangayikishije cyane nubwo ngo abaganga bahisemo kudahita bamwemera kugenda.

Iki kinyamakuru kivuga ko Beyoncé yibarukiye mu bitaro biri mu Mujyi wa Los Angeles ku wa Mbere w’icyumweru gishize, tariki 12 Kamena 2017, nubwo byakomeje kugirwa ubwiru ndetse ntihagire ubyemeza hagati y’uyu mugore cyangwa umugabo we, Jay-Z.

Izi mpanga zikurikiye undi mwana w’umukobwa bise Blue Ivy Carter wavukiye mu bitaro bya Lenox Hill Hospital byo mu Mujyi wa New York ku itariki 7 Mutarama 2012.

Mbere y’uko bibaruka imfura, hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2011, Beyoncé yakunze kugaruka ku gahinda gakomeye yagize bitewe n’uburyo yatwise inda ikavamo mu gihe we na Jay-Z bari bakeneye umwana cyane.


Comments

chack chack 19 June 2017

yoo nibyiza kbx