Print

Umuyobozi wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste aragezwa imbere y’ urukiko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 June 2017 Yasuwe: 991

Kimenyi Vedaste wamenyekanye ku mwanya w’ ubuyobozi bw’ Umuryango wa Rayon Sports ariko akaba ari n’ umukozi w’ ikigo gishinzwe ingufu z’ amasharazi REG, we na bagenzi bareganwa kurigisa umutungo wa REG baragezwa imbere y’ urukiko rwa Rusororo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2017.

Kimenyi Vedaste Ushinzwe kubakisha imiyoboro y’amashanyarazi ku rwego rw’igihugu muri REG, yatawe muri yombi mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka; icyo gihe yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro aho yavanywe yoherezwa ku ya Rusororo nyuma y’uko dosiye ye yari imaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Kimenyi azwi cyane mu ruhando rw’umupira w’amaguru aho ayobora Umuryango wa Rayon Sports, ari nawo ufite mu nshingano ikipe ya Rayon Sports. Yemejwe nk’Umuyobozi wawo muri Mata 2016, atowe mu Nama idasanzwe yitabiriwe n’abanyamuryango 87 muri 306 bemewe.


Comments

habumugisha adrien 20 June 2017

niba hari icyo akekwaho nakurikiranwe ubwo ukuri kuzajya ahagaragara.
Gusa sinumva impamvu muvuga umuyobozi wa rayon aho kuvuga umukozi wa REG CYANE ko ibyo akurikiranyweho ntaho bihuriye na Rayon sport,


Antoine 20 June 2017

Gusa Nina ntacyo yakoze aratsinda.kuko abanyamashyari bifuza umwanya mwiza afite nibo in benshi.kandi nibimuhama ahanwe n’itegeko


Ukuri 19 June 2017

Ahemutse gute ko ntacyaha kiramuhama??? Mwagiye mureka gutaruka mwandika ibisunitswe numuyaga.bavuze ko yitaba urukiko none wowe ngo arahemutse.you are very stupid .


blandos 19 June 2017

Bibaho yihangane


dushimirimana betty 19 June 2017

ahemukiye igihugu ndetse nikipe yayoboraga