Print

David Silva yatangaje ikizatuma asezera ku mupira w’amaguru

Yanditwe na: 19 June 2017 Yasuwe: 982

Umusore David Silva Umunya Espagne w’imyaka 31 yatangaje ko naramuka atwaye igikombe cya UEFA Champions League ari kumwe na Manchester City azahita areka umupira w’amaguru akajya gukina umupira w’amaguru ukinirwa ku mucanga.

Uyu musore yabitangaje ubwo yari yagiye ku ruhukira ku mucanga w’iwabo muri Espagne ahitwa Gran Canaria nyuma y’umwaka w’imikino washize ikipe ye ya Manchester City nta gikombe na kimwe itwaye.

Mu kiganiro yagiranye na Dailymail ubwo yari iwabo yatangarije iki kinyamakuru ko nta kabuza azahita areka umupira w’amaguru nyuma y’uko nta gikombe gikomeye azaba ataratwara.

Yagize ati “nzahita nsezera nimara gutwara igikombe cya UEFA Champions League.Ndatekereza ko uzaba ari umunsi w’agaciro kuri njye".

Uyu musore uzasoza amasezerano ye mu mwaka wa 2019 yatangarije iki kinyamakuru ko yishimiye uko abayeho mu ikipe ya Manchester City aho ngo yiteguye gukomeza gukorana nayo igihe ubuzima bwe buzaba bubimwemerera aho yasingije cyane umutoza we Pep Guardiola anemeza ko ariwe mutoza w’umuhanga mubo bakoranye.

David Silva amaze gutwara ibikombe bikomeye nk’igikombe cy’isi yatwaye 2010,ibikombe 2 bya Premier League, FA Cup imwe,ibikombe by’igihugu 2 ,Copa del rey imwe n’ibikombe bya Euro 2 mu ikipe y’igihugu ya Espagne.