Print

Burundi: Bunyoni yahamagariye Abasirikare n’Igipolisi kutavanga imirimo yabo na Politike

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 June 2017 Yasuwe: 1790

Minisitiri w’ umutekano mu Burundi Alain Guillaume Bunyoni arahamagarira abari mu nzego z’ umutekano bifuza gukina politiki kubanza gusezera muri izo nzego aho gutekereza guhirika ubutegetsi.

Bunyoni yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena , ubwo abapolisi n’ abasirikare bizihizaga umunsi mukuru w’ isakaramentu ritagatifu.

Musenyeri mukuru wa Arikidiyoseze ya Bujumbura Évariste Ngoyagoye yasabye inzego z’umutekano gukorera Abarundi bose.

Uyu munsi mukuru abasirikare n’ abapolisi bawizihirije mu ishuri rikiuru rya gisirikare riherereye ahitwa Musaga mu majyepfo y’ umugi wa Bujumbura. Misa ihumuje Musenyeri Ngoyagoye yavuze ko iyo hagize ikintu kitagenda neza mu gitsibo kimwe bigira ingaruka mbi ku buzima bw’igihugu cyose.

Ngoyagoye yanibukije abagize inzego z’umutekano ko bafite inshingano yo gukorera Abarundi bose batavangura.

Mu bitabiriye ibi birori harimo Minisitiri w’ ingabo n’ umutekano Bunyoni, hari uhagarariye Perezida Pierre Nkurunziza.

Nk’ uko Radiyo ijwi ry’ Amerika dukesha iyi nkuru yabitangaje, Alain Guillaume Bunyoni yahamagariye abo basangiye umwuga wo kurinda no gucungira abaturage umutekano kutavanga imirimo yabo na politike.

Yabahaye urugero rwa Evariste Ndayishimiye wahagaritse iyi mirimo ajya kuyobora ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD. Evariste Ndayishimiye yari umwe mu basirikare bakuru b’ u Burundi.

Nk’uko byagenze no mu zindi paruwasi ya gatolika mu Burundi, misa yasojwe n’ akarasisi ka gisirikare.

Muri 2005 nibwo ingabo na polisi b’ u Burundi batangiye kwizihiriza hamwe umunsi mukuru w’ isakaramentu ritagatifu.

Kuva bitangiye, ibyo birori bimaze gusiba rimwe gusa mu mwaka w’I 2015 bitewe n’ibihe by’umutekano muke igihugu cyarimo nyuma yo imyigaragambyo n’ igeragezwa ryo guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi.