Print

Mvuyekure wari Mayor wa Gicumbi n’abandi bane bagizwe abere

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 June 2017 Yasuwe: 1616

Mvuyekure Alexandre wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi we yagizwe umwere, ku byaha birimo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano,n’ubwinjiracyaha mu kurigisa umutungo wa Leta.

Mvuyekura yaregwaga mu rubanza n’abandi 12 bashinjwa gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gukora umuhanda w’amabuye uri mu mujyi w’akarere ka Gicumbi.

Mvuyekure yareganwaga na Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na BIZIMANA Jean Baptiste Perezida w’inama njyanama y’akarere aba nabo bakaba bagizwe abere.

Urukiko kandi rwategetse ko Tabaruka Dieudonne wari umuyobozi ushinzwe umutungo (DAF) ,Kagwene Viateur , Mukankuranga na Bizimungu bahabwa igifungo cy’imyaka 6, n’ihazabu ya 6, 885 812.


Comments

Sinderibuye 23 June 2017

Le pauvre Kagwene Viateur my God uzize iki !!!! Ugire Inzara wongereho na gereza ubu koko aya mamiriyoni wariyeho nkurikije uko nkuzi n’akazi wakoraga!!!


kuz 22 June 2017

aba baribarabuze uko babirukana nikoinkotanyi zikora kereka babahaye akandi naho imyanyayabo nateganyirijwe abandi


kabutura 22 June 2017

Abagizwe abere mushime Imana yakoresheje urukiko bakayoborwa nayo, abakatiwe mwakire ibyemejwe.


Seba 22 June 2017

Abosebo baziziki nababuzi icyo batanga!!! Abose barasubira kubu maya bwabo konumvango mwabagize abere!!!!! Harya ngo murwanda haba ubutabera? Bwajya iyo nashyize HABYALIMANA mba mbaroga, nikinyeshyamba gusa gusa kdi muri byose ntimukatubeshye