Print

Diane wabenze Platini [Dream Boys] yahawe impano y’imodoka n’umukunzi we

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 June 2017 Yasuwe: 14362

Umuririmbyi Kitoko Bibarwa muri Rurashonga yateruye agira ati ‘urukundo burya ni nka bombo isaza ishonga, urukundo burya ni nk’isabune isaza ishonga’, yahanze afite ishingiro kuko akaryoshye ntigahora mu itama!

Ingabire Diane wahoze akundana na Platini Nemeye umuririmbyi mu itsinda rya Dream Boys, yahamwe impano y’agatangaza n’umukunzi we bamaranye igihe kigera ku mwaka umwe bakundana byeruye nk’uko bakunze kubitangaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Rutayisire Fiston umukunzi wa Diane

Diane yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari mu modoka maze yandikaho amagambo yuzuye ibyishimo no gushimira umukunzi we wamuguriye imodoka. Diane wagaragaye aseka cyane atwaye iyo modoka yavuze ko akunze uyu musore by’ikirenga.

Aho yagize ati :”Urakoze cyane rukundo rwanjye..Uri mwiza ndagukunda urabizi…Ikipe yanjye nawe Rutayise na Diane ndayifana.”

Diane ari kumwe n’inshuti ze

Uretse iyi modoka, uyu mukobwa yahawe n’umukunzi we mu minsi ishize yari yanakiriye Telefone nziza igezweho yo mu bwoko bwa Galaxy 8s. Diane yanditse agira ati :"Mbuze icyo kuvuga nukuri gusa urukoze mukunzi wanjye....Ubundi ibintu bya surprise [gutungurana] urabishoboye ariko uyu munsi nayamanitse."

Diane yishimiye impano yahawe n’umukunzi we

Twibukiranye......Ahashize ha Diane na Platini

Mu mwaka wa 2016, nibwo Diane wari umaze imyaka igera kuri itatu ari mu rukundo yafashe umwanzuro wo gutandukana na Platini Nemeye. Kuva mu 2013 kugeza 2016 aba bombi babaga mu rukundo rudashaka guhuza ijisho n’itangazamakuru.

Itandukana rya Diane na Platini yabaye inkuru yo kwandika no kuvuga mu b’itangazamakuru binazamura umubare munini w’abasomyi, buri wese yifuza kumenya ukuri.

Inkuru yabaye kimomo ko aba bombi batandukanye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017. Nyamara amakuru yageraga ku Ikinyamakuru Umuryango.rw yashimangiraga ko aba bombi hari hashize ukwezi kumwe batandukanye kuburyo buri wese yari yamaze kubyakira ko atagikunda n’undi.

Kuwa 5 Mutarama 2017, Ingabire Diane ni bwo yerekanye undi musore witwa Rutayisire Feston uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasimbuje Platini, yashyizeho ifoto y’uyu musore ayiherekeza ikimenyetso cy’umutima


Comments

gkb 3 October 2021

Ubu se iyi nkuru imariye iki uwakayisomye ubu x uwo Diane uramuzi yamubwirwa Niki muri aba werekanye ndumva musigaye mutandukira


Ndahiro Claude 24 June 2017

Ariko abanyarwanda namashyari nurwango bizatugezahe abantu murushwa nibitabareba nkubwo iyimbwa izana AMA families yabano bana hano izi uko ibayeho uretse kwanjwa Gusa dore uko gisa Team F


Fofo 24 June 2017

Ariko abantu mukunda kwivanga mubintu,ubuse komutangiye kuvuga kuma famille yabo bihuriye hehe, ntimukivange munkundo zabandi rata courage diane na feston.imana ihaze kwifuza kwanyu


24 June 2017

Platini wakize byinshi kandi uri umugabo uyu iki gikobwa nikibona ugiha v8 kizigendera musabire uyu mujama bakunda


Kirabo 24 June 2017

Niko wowe wiyita Rugira wa mbwa we ababyeyi ba Fiston bagorewe muri USA mu buhe buryo wa cyohe we, uzi n’aho batuye. Mupfa kuvuga amashyari yanyu gusa nta n’akenge mushizemo. Ubwenge buke


omar 23 June 2017

ikiryabarez kiracyadukanda amaso peee ndabyemey


Claude ndahayo 23 June 2017

Nshatse kugira inama kuri mwese mwashizeho comment kuri iyi nkuru Team F


floriene 23 June 2017

Kbsa Imana igukuyeho igisasu kbsa amahirwe masa in pgg super star


finipi eric 23 June 2017

musore tuza uwawe arahari uriya mukobwa ntiyagukundaga ya kundaga ubusitari bwawe.


innocent 22 June 2017

hhhhhh, that’s so funny galaxy 8 hhhhh what kind car , guys don’t give damn about bitch, if she wanna move just take another chance hhhhhh


muneza 22 June 2017

Shima imana wowe wakize uyu mukobwa yari kuzagusiga nta nikabutura yo kwambara ufite


Noriegah Osama 22 June 2017

Ariko Mana we aka gakobwa disi ntawakarenganya iwabo ndabazi ni abakene nyakujya


Abakobwa 22 June 2017

Platini jya ushima Imana yagukijije ikiryabarezi, uriya Rutayisire Feston mbere yo kwirarira azabanze afashe ise na nyina bagorewe USA, nako ngo agasore katiraririye ntikarongora inkumi, umukobwa ukunda ibintu gutya nawe azaguta nabona ababifite nyabyo apana biriya biva mu bupagasi iyo hakurya.


rugira 22 June 2017

Andika Igitekerezo Hano bye ndashimira platinum kuko numusore urangwa nikinyabupfura kuba uyu mukobwa yarabonye undo bakundana wowe uri umunyamahirwe kuko abikweretse hakiri Kate uyu mukobwa ndahamya 100/100 ko nubundi yakubeshyaga uriya musore bari incuti ikindi uyu mukobwa ntiwari kuzamushobora kuko akunda ibintu ugize amahirwe atabaho kubana nawe jye mbona warimo ukomanga kumuryango Wa gereza uyu sumugore wasiga murugo NGO nutinda uzahamusange imana izaguha undi