Print

Egide wari gitifu wa Nyaruguru akanyamuneza ni kose nyuma yo gufungurwa by’ agateganyo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 June 2017 Yasuwe: 2229

Umuryango wa Egide Kayitasire uri mu byishimo watewe no kuba urukiko rw’ ibanze rwa Kibeho rwategetse ko afungurwa by’ agateganyo.

Ku isaha ya saa munani kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena nibwo urukiko rw’ ibanze rwa Kibeho rwategetse ko Egide Kayitasire wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akarere ka Nyaruguru afungurwa by’ agateganyo.

Ni nyuma y’ aho mu minsi ishize Kayitare yari yitabye uru rukiko aburanishwa ku ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo mbere y’ uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Uyu mugabo yatangarije Umuryango ko yashimishijwe n’ ubushishozi bw’ urukiko bwatumye arekurwa by’ agateganyo.

Yagize ati “Ubu natashye ndi kumwe n’ umuryango wanjye. Ubu ni ibyishimo muryango wanjye madamu nawe byamushimishije”

Amakuru y’ uko Kayitare yatawe muri yombi yamenyekanye tariki 9 Kamena. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo gutonesha, gukoresha nabi umutungo w’ igihugu no gutanga inyungu zidafite ishingiro.


Comments

Umuremure 24 June 2017

Ariko rwose Mayor wa Nyaruguru bazamurebere hafi niba ataranakoze jenoside kuko urwango agirira abantu rungana nk’urw’aba jenosidaires


0975208111 24 June 2017

Andika Igitekerezo Hano konumva bitoroshye


Ruheru 23 June 2017

Habitegeko,Mayor wa Akarere ka Nyaruguruna vs mayor ushinzwe ubukungu iyo baba aribo begura kuko ntacyo bamaze bagasigaho Egide akazi kabo bombi yari kujya agafatanya bamujijije ko yababuzaga kwiba babacungire hamfi.


Huye 23 June 2017

Andika Igitekerezo Hano Ibibera Nyaruguru nti mubizi Mayor habitegeko yumva amabwire gusa. ntaho ataniye na Sibomana yasimbuye azegure.


Nyabimata 23 June 2017

Andika Igitekerezo Hano Hubwo Hagakwiye gufungwa Habitegeko we ubeshya igihugu y,igize umuntu ukunda igihugu kandi ari uko Egide yamubuzaga kwiba naho ibyo aziza na president wa Njyanama turabizi nuko atamushyigikira mu mafutiye.


umusaza 23 June 2017

Inzego nkuru z’igihugu zikwiye gufatira Mayor Habitegeko ibyemezo bimukwiriye. Ni gute umuyobozi abeshyera uwo ayobora ko yanyereje umutungo wa leta nta bimenyetso afite? Ni gute umuyobozi atinyuka kwandika ko executive secretary yabeshye inama y’umutekano hagatorwa abajyanama batari gutorwa? Muzambarize Habitegeko ki abajyanama batorwa n’inama y’umutekano.


umusaza 23 June 2017

Inzego nkuru z’igihugu zikwiye gufatira Mayor Habitegeko ibyemezo bimukwiriye. Ni gute umuyobozi abeshyera uwo ayobora ko yanyereje umutungo wa leta nta bimenyetso afite? Ni gute umuyobozi atinyuka kwandika ko executive secretary yabeshye inama y’umutekano hagatorwa abajyanama batari gutorwa? Muzambarize Habitegeko ki abajyanama batorwa n’inama y’umutekano.


gikundiro 22 June 2017

ujye uvuga ibyo uzi Eba,kdi umenyeko imana ikunda ukuri,yerekanye ko itari nkabantu,mayor rwose urasebye nakwambia


Enock 22 June 2017

Meyaaaa Habitiku arajyahe raaa oyeeee Egide wee Imana izagushumbusha ibirenzeho naho ubundi habitegeko nako habitiku bizamugaruka Leta yacu ireba ukuri peee!!!


Ema 22 June 2017

Eehhh ntukavuge ibyo utazi Eba wee Imana izamushumbusha ibirenze kuba gitifu Imana ishimwe kuba yagize ubushishozi ni ishyari rya meya habitegeko kandi nawe bizamugaruka ejo cgw ejo bundi


Kigali 22 June 2017

Ahubwo uwiyita umuremure mu bareshya wamufungishije arasebye ngaho nashake ibindi birego no mu bandi bajyanama b’inama njyanama y’akarere ngo batowe n’abaturage we atabashaka nk’aho ariwe wabaremye akabaha n’igihugu da


Kigali 22 June 2017

Ahubwo uwiyita umuremure mu bareshya wamufungishije arasebye ngaho nashake ibindi birego no mu bandi bajyanama b’inama njyanama y’akarere ngo batowe n’abaturage we atabashaka nk’aho ariwe wabaremye akabaha n’igihugu da


eba 22 June 2017

leta yariyabuze uko ikwirukana wakanawe hehe nubundi buyobozi