Print

Imfubyi Minisitiri Nyirasafari yasanze zifashwe nabi bikamutera agahinda, zimuriwe ahandi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 June 2017 Yasuwe: 2167

Abana b’ imfubyi barererwaga mu kigo cy’ imfubyi cya CENA mu Rusayo mu Murenge wa Gashonga ho mu karere ka Rusizi, bamwe bimuriwe I Kigali abandi bimurirwa mu karere ka Nyamagabe.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ aho tariki 15 Kamena , Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango Esperance Nyirasafari yasuye iki kigo agasanga akana bafite guhera ku myaka 8 kuzamura barya rimwe ku munsi n’ aho abafite guhera ku myaka 8 gusubira hafi akaba aribo barya kabiri ku munsi.

Umwana umwe yagize ati “Hano turya ibijumba n’umuceri na kawunga, turya rimwe ku munsi iyo byabonetse turarya ariko abana bato bafite imyaka umunani kumanura bo barya kabiri… kenshi turya rimwe ku munsi, nta bindi bibazo tugira hano urebye.”

Undi ati “Turya mu saa mbiri z’ijoro gusa mu gitondo tukanywa igikoma, tukajya ku ishuri. Urumva iyo wize nimugoroba biba bigoye kuko wirirwa usinzira mu ishuri kubera inzara.”

Umuyobozi w’iki kigo cy’imfubyi, Mama Adria Nyirabarama, ntiyemerag ibyo abana bavuga ko barya rimwe ku munsi.
Ati “Nta mwana urya rimwe ku munsi ngusobanurire uko biteye, duteka ibiryo byinshi kuko umwana abyuka ajya kwiga, ntabwo wabyuka uteka ngo ugaburire abana. Bararya, na mugitondo bakarya ibyo baraje.”

Nubwo uyu murezi yavugaga ibi, Minisitiri yasuye igikoni, bapfundura inkono zari zitekewemo ibiryo by’izo mfubyi, anenga ingano yabyo. Yimyoza, akajya abwira Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza ngo nawe arebe ibibazo afite aho ayobora.

Kubw’ibyo, Minisitiri Nyirasafari yahise avuga ko ku bufatanye bw’ubuyobozi bagiye kugira icyo bakora mu gushaka uko hahindurwa imbereho y’izo mfubyi zitarabona imiryango izirera, ikigo zarimo kigafungwa.

Yagize ati “Rusayo yo turagomba kugira icyo dukora kuko uko hameze ntabwo abana bakomeza kuhaba muri buriya buryo, tugomba rero gushaka uburyo bwihuse bwo gufatanya kugira ngo abana barerwe uko tubyifuza. Bariya bana bari hariya bacyeneye kubona imiryango ibakira, ni ukuvuga ngo kubona umuryango biragorana bifata umwanya, ni ukuvuga ngo ubuyobozi bufatanyije n’uriya ufite ikigo turakora ibishoboba byose abana bose babone imiryango.”

Nyuma y’icyumwru kimwe Nyirasafari avuze ibi, mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Kamena, abana 33 bimuriwe mu kigo cya SOS ya Kigali, abandi 25 bajyanwa muri SOS ya Nyamagabe.

Ikigo cy’imfubyi cya Cena Rusayo cyatangiye kurera imfumbyi 1981 cyasigaranye abana 25 bagiye ku ishuri ariko nabo nibavayo bazahita bimurwa.


Comments

Rukundo jean Christophe 24 June 2017

Njye mbona Kwimura abo bana atari cyo gisubizo ahubwo niba bishoboka bamufashe!


Robert KAYITARE 24 June 2017

Nasomye ibyo Mr John yanditse,nemeranywa nawe kungingo yo kugaragaza ububi gusa bwa bariya babikira. Ahubwo bari no kutwereka muri stock kugirango tumenye niba ari ingeso cyangwa ubushobozi bucye.
Otherwise hari n’aho bashobora gufungwa hagaragaye ko bafata abana nabi kubwende. Minister n’abo bafatanije muri iriya gahunda bagomba gusuzuma bihagije departments zose mubigo nka biriya,mbere y’uko bijya mw’itangazamakuru.

Thanks.


24 June 2017

minister numuntu mwiza ahubwo akomereze aho basure nibindi bigo abavuye mumuhana nahandi turamushyigikiye


John 24 June 2017

Njyewe, ndemeranya na minister ko koko gakwiye gukurikiranwa uburyo abana bafashwemo. Ariko iyo urebye video aho bari bagiye gusura bariya bana usanga abayobozi rimwe na rimwe barengera. Nta nahamwe bigeze bashima bariya babikira ahubwo wasangaga babagaragaza nk’aho ari abagome, bafashe abana nabi..., kandi buriya bagakwiye kubona ko n’ubwo bateye intambwe yo kwakira abana nta bushobozi buhagije bafite noneho bakabakorera ubuvugizi hakaboneka ababunganira. Njye nabaye mu bigo by’imfubyi, rimwe na rimwe bakatwimurira ahandi ariko ugasanga nibwo dufashwe nabi kurusha aho badukuye.


John 24 June 2017

Njyewe, ndemeranya na minister ko koko gakwiye gukurikiranwa uburyo abana bafashwemo. Ariko iyo urebye video aho bari bagiye gusura bariya bana usanga abayobozi rimwe na rimwe barengera. Nta nahamwe bigeze bashima bariya babikira ahubwo wasangaga babagaragaza nk’aho ari abagome, bafashe abana nabi..., kandi buriya bagakwiye kubona ko n’ubwo bateye intambwe yo kwakira abana nta bushobozi buhagije bafite noneho bakabakorera ubuvugizi hakaboneka ababunganira. Njye nabaye mu bigo by’imfubyi, rimwe na rimwe bakatwimurira ahandi ariko ugasanga nibwo dufashwe nabi kurusha aho badukuye.


Robert KAYITARE 23 June 2017

Nkorera Umuryango mpuzamahanga wa ONU,ndumva hagombye gukorwa iperereza hakamenyekana impamvu:
1)Niba ari ubushobozi bucya, bagafashwa ikigo ntigifungwe. Ahubwo bagahabwa indi chance kuko babimenyereye kubana by’abana.

2) Niba ari imiyoborere mibi no gucunga nabi abana n’imirire.Hagafatwa ingamba zikomeye,ikigo kikaba cyahabwa abandi babishoboye,kuko ibigo nk’ibyo baracyakenewe.

Murakoze.


Khalid 23 June 2017

Mwabuze gufasha uwabareraga ngo agire ubushobozi bwo kubagaburira neza muhitamo kubimura