Print

371 binjijwe muri DASSO nyuma yo gusoza amasomo i Gishali

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 June 2017 Yasuwe: 1651

371 binjijwe mu rwego rwunganira uturere mu kubungabunga umutekano (District Administrative Security Support Organ (DASSO) nyuma yo gusoza amasomo ajyanye n’izo nshingano baherewe mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (Police Training School - PTS) riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Mu bahuguwe harimo igitsinagore 88. Umuhango wo gusoza ayo masomo yamaze amezi atatu wabereye muri iri shuri ku itariki 23 z’uku Kwezi. Iri tsinda ni icyiciro cya gatatu kiyashoje. Bigishijwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego nk’uko byagenze no ku bindi byiciro.

Ayo mahugurwa yasojwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage,Vincent Munyeshyaka.

Mu bitabiriye uwo muhango harimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, Umwungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, bamwe mu bayobozi b’uturere na bamwe mu Bofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda.

Inshingano z’Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO), imiterere n’imikorere byarwo bigenwa n’Itegeko N° 26/2013 ryo ku wa 10/05/2013.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage yashimye Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere urwego rwa DASSO binyuze mu guhugura abarugize.

Yabwiye DASSO basoje amahugurwa ati, "Ubumenyi mukuye hano (PTS) muzabukoreshe mufatanya na bagenzi banyu kunganira uturere n’izindi nzego z’umutekano kuwubungabunga."

Yongeyeho ati, " Mwahisemo neza gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano w’igihugu n’abagituye. Kurinda umutekano bisaba ubwitange, ubunyangamugayo n’imikorere myiza. Muzabe ijisho ry’ubuyobozi, muzatange serivisi nziza, muzakunde abaturage, muzabe abarengezi babo, kandi muzarangwe no kwiyubaha mu byo mukora byose. "

Yakomeje impanuro ze abasaba kuzakorana neza no kuzuzanya n’izindi nzego zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo bafatanye guha abaturage serivisi nziza.

Yasoje ubutumwa bwe abifuriza imirimo myiza, anabasaba kuba indakemwa mu mico n’imyifatire aho bari hose.

Umuyobozi wa PTS, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yavuze ko DASSO 371 basoje amahugurwa baturuka mu turere 15.

Yabwiye abashyitsi bitabiriye uwo muhango ko mu masomo bahawe harimo amategeko agenga abagize uru rwego, uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’iribera mu ngo, imikoranire yabo n’abaturage ndetse n’izindi nzego na gahunda za Leta zirimo Ndi Umunyarwanda.

CP Nshimiyimana yashimye Perezida wa Repubulika ku nkunga adasiba gutera PTS kugira ngo iri shuri rya Polisi y’u Rwanda risohoze inshingano zaryo zo guhugura ibyiciro bitandukanye by’inzego z’umutekano.

Yashimye kandi DASSO basoje amasomo ku murava n’imyitwarire myiza byabaranze mu gihe bigaga, kandi abasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu nyungu z’Umuturarwanda n’Igihugu muri rusange. Abandi yashimye harimo abarimu babahuguye.

Mu izina rya bagenzi be, umwe mu basoje ayo mahugurwa witwa Bigina Anastase yashimye inzego zabagiriye icyizere zikabahugura kugira ngo batange umusanzu mu kunganira uturere mu kubungabunga umutekano; kandi azizeza ko batazazitetereza; ko bazakurikiza ibyo bigishijwe.

Mbere yo kwitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’icyiciro cya gatatu cy’abagize Urwego rwa DASSO, IGP Gasana yabanje gusoza amahugurwa y’abapolisi bato bayobora abandi bahuguriwe muri PTS. Mu 158 basoje ayo mahugurwa yamaze amezi icyenda harimo icyenda b’igitsinagore.

IGP Gasana yabashimiye kuba barakurikiye amasomo neza, kandi abasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu nyungu z’igihugu n’abagituye, anabifuriza akazi keza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ya DASSO 371.