Print

Masudi yatangaje amayeri azakoresha ngo asezerere Espoir FC

Yanditwe na: 24 June 2017 Yasuwe: 2870

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje uburyo ari buze gukinisha ikipe ye ikigaranzura Espoir mu mukino uzabera I Rusizi kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017.

Nubwo ikipe ya Rayon Sports yageze muri kimwe cya kabiri inyagiye Police FC ibitego 6-1 mu mikino 2 ubanza n’uwo kwishyura kuri ubu umutoza Masudi Irambona Djuma aratangaza ko nta cyo yavuga ku mukino wo ku munsi w’ejo ngo kuko nta mukino usa n’undi kandi nta mukino mwiza yakwitega kubera ikibuga kibi bazakiniraho.

Yagize ati “ Icyo nzicyo ni uko tugiye gukina match itoroshye kuko Demi finale iruta Finale,mu mupira nta fotokopi ya Match ibaho. Espoir FC n’ikipe izi kugarira cyane kandi tugiye gukinira ku kibuga kibi ntabwo tugiye hariya tugiye gutsinda kuko kubera ko ari ikibuga kibi nta mupira mwiza wakina.Tugiye gukina tugerageza kutinjizwa igitego ku buryo mu mukino wo kwishyura tuzitwara neza.

Ikipe ya Rayon Sports iracyabura abakinnyi batandukanye kubera imvune aho nka Rwatubyaye Abdoul atazagaragara kuri uyu mukino.


Comments

Jpierre Numviyumukiza 25 June 2017

Umupira w amaguru ntiworoshye ariko Umwarimu nka Masudi azi ibikenewe. Tumube inyuma dushaka intinzi mu mikino yombi.


naho 24 June 2017

Niba bugarira nawe ukugarira bizatanga iki?Ugomba kubataka!


Venant 24 June 2017

Intsinzi iradukomanga maze n’icy’amahoro tucyegukane.abatazi gutsinda barebera.


Venant 24 June 2017

Intsinzi iradukomanga maze n’icy’amahoro tucyegukane.abatazi gutsinda barebera.


mugenzi celestin 24 June 2017

yesu nashimwe mwizere lmana izabafasha gutsinda kandi intsinzi mujye muyitura lmana nibishimira igikombe cy,amahoro nacyo izacyibaha murakoze


ukwizagira paul bakame 24 June 2017

masudi papa ndagushyigikiye kdi tuzatabagura don’t worry.


Venant munyentwari 24 June 2017

Masudi ndakwemera uvuga kigabo kdi ugashyira mubikorwa gusa ukuwe na kuraje