Print

Umuryango w’ umuturage warasiwe I Gikondo ntiwemeranya n’ urukiko ruvuga ko Nyakwigendera yari afite umugore

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 June 2017 Yasuwe: 7148

Kalisa Aimé mukuru wa Nyakwigendera Ntivuguruzwa Aimé

Umuvandimwe wa Ntivuguruzwa Aimé Yvan warasiwe I Gikondo mu karere ka Kicukiro ntiyemeranya n’ imvugo irimo gukoreshwa mu rubanza ruregwamo abasirikare babiri bakekwaho kwica murumuna we.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena nibwo urukiko rwa gisirikare rwaburanishije urubanza rw’ abasirikare babiri bato bakekwaho kwica barashe Ntivuguruzwa Aimé Yvan wari umuvandimwe wa Kalisa Aimé. Abo basirikare ni Ishimwe Claude na Nshimyumukiza Jean Pierre bari ku burinzi mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Gicurasi 2017 ubwo Ntivuguruzwa yaraswaga.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabwiye urukiko ko ahagana mu ma saa sita z’ ijoro Ishimwe Claude na Nshimyumukiza Jean Pierre bambuye abaturage ibyangombwa. Mu baturage bambuwe ibyangombwa harimo uwitwa Umuhoza Claudine ariwe urukiko ruvuga ko ari umugore wa Nyakwigendera Ntivuguruzwa. Mukuru wa Ntivuguruzwa witwa Kalisa avuga ko atemeranya n’ urukiko ruvuga ko nyakwigendera yari afite umugore kuko uwo mugore atazwi n’ umuryango ndetse atananditse mu mategeko.

Uwamahoro nyuma y’ uko aba basirikare bamwatse ibyangombwa bakabibika, yagiye kubwira Nyakwigendera Ntivugururwa uko bimugugendekeye.

Umwunganizi w’ aba basirikare yabwiye urukiko ko Umuhoza Claudine yabwiye ubugenzacyaha ko umugabo we (Ntivuguruzwa ) yafashe umusirikare mu mashati mbere y’ uko araswa.

Aba basirikare n’ umwuganizi wabo bavuga ko barashe bitabara, bakavuga ko nyakwigendera yari agiye kubambura imbunda.

Nyuma y’ iburanisha ryo ku wa 23 Kmena Kalisa yatangarije Ikinyamakuru Umuryango ko nk’ umuryango wa nyakwigendera bashimishijwe no kuba urubanza rw’ abaregwa kwica murumuna we rwaburanishirijwe mu ruhame ariko avuga ko batishimiye kuba mu mvugo y’ ubushinjacyaha ndetse n’ umwunganizi w’ abaregwa harimo kumvikanamo ko nyakwigendera Ntivuguruzwa yari afite umugore.

Yagize ati “Tubyakiriye neza kuba urubanza rurimo kuburanishirizwa aho icyaha cyakorewe, kandi rukaburanishwa mu ruhame, turizera ko tuzabona ubutabera bukwiye”

Yongeyeho ati “Nk’ umuryango turumva urukiko rutakagombye kumwita umugore we kuko ntabwo yigeze amutwereka”

Kalisa yemereye Ikinyamakuru Umuryango ko ajya yumva abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko Ntivuguruzwa yabanaga na Umuhoza.
Bivugwa ko Umuhoza yaba atwite inda ya Nyakwigendera Ntivuguruzwa cyangwa bakaba bafitanye umwana.


Comments

Lambert 25 June 2017

Undebere iby’abantu bamwe muli société nyarwanda Ubu batangiye imibare yuko bazagabana indishyi zizatangwa none umugore utwite umwana wabo batangiye kumwihakana.


dudu 25 June 2017

Birababaje kuko ndumva mukuru we yica urubanza ubwose niba bizwi ko yarashwe atabaye umugore we none ukaba nka mukuru we uhamya ko nta mugore agira ubwo noneho bamurashe yabateye baritabara .aha inda nini yishe nyirayo.twakagombye kuba nibaza niba ntanuwo yateye inda ngo adahambishwa ikara. Inda mbi izadukoraho pe


ngabo 25 June 2017

hhhh uri cyenyegyi gusa, ntatwite umwana wumuvandimwe wawe se? ngo ntiyabamweretse, hhh tumbu mbele tu


Kimenyi Silas 24 June 2017

Kalisa We Burana Urubanza Rwumuvandimwe Wawe Ureke Kuburana Imanza Ebyiri Nonese Nyakwigendera Yibanaga ? Iyo Ninda Nini Ubwo Mugiye Kumutera Umudugararo Mumubuze Amahoro


tonton claude 24 June 2017

Mbanje gufata mumugongo umuryango wa nyakwigendera,gusa abanyarwanda tumenyeko gusagarira umusirikare cg umuporisi ufite imbunda ugomba kumenya ko bitabyaye ijyana bibyarikimasa,tureke inkiko zikore Akazi kabxp


tonton claude 24 June 2017

Mbanje gufata mumugongo umuryango wa nyakwigendera,gusa abanyarwanda tumenyeko gusagarira umusirikare cg umuporisi ufite imbunda ugomba kumenya ko bitabyaye ijyana bibyarikimasa,tureke inkiko zikore Akazi kabxp


Harid 24 June 2017

Inda nini nubusambo


Ismael 24 June 2017

Aramwihakana se ngo ntiyamweretse umuryango,niba bataragiye kumusabira yari kumubereka ate.
Ikindi nta tegeko rivuga ko umugore yerekwa umuryango,byose ni ubushake.
UBWO ARASHAKA KUZARYA IMFUBYI N’UMUPFAKAZI.


Giramata Sibille 24 June 2017

Erega n’ubwo baba banaga nk’umugore n’umugabo ariko batarasezeranye imbere y’amategeko ntibafatwa nk’umugore n’umugabo, bafatwa nk’inshoreke. Uriya muvandimwe wa Ntivugutuzwa rero mwimurenganya, aravuga ibyo amategeko ateganya. Gusa bazamubere imfura, impozamarira niziboneka bazamwibuke. Ariko se izo mpozamarira zizava he ko bariya basirikare ntabona aho bazikura?


Marie Merci 24 June 2017

Baramukuzaho da!Amategeko si ikintu.Gusa na we namenya ubwenge araba asahura duke duke akore akabari ke asoreu izina rye!Abyiyandikeho.


Nkunzurwanda 24 June 2017

Ubwo Kalisa aziko mu rubanza hazavamo impozamarira itubutse bakaba bashaka kuzinura umugore wa nyakwigendera.


Big 24 June 2017

Akarere ka Kacyiru se kabaho?


fifi 24 June 2017

Ariko noneho ndumiwe pe!ubu se uyu muvandimwe wa nyakwigendera araburana ko Umuhoza atari umugore wabo cg yagombye kuba aburana kugira ngo murumuna we warashwe ahabwe ubutabera?kuba umuryango utamuzi se byakuraho ko ari umugore we?ubu ni bwa busambo bwateye aho umuntu yihakana undi kugira ngo atazagira icyo abaza mu muryango.