Print

Uwahoze ari Minisitiri w’ ubukerarugendo muri Uganda yapfuye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 June 2017 Yasuwe: 1052

Maria Lubega Mutagamba wigeze kuba Minisitiri w’ ubukerarugendo n’ inyamaswa z’ agasozi muri Uganda yitabye Imana.

Ibi byatangajwe n’ umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ ubuzima Diana Atwine, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yagize ati “Mbabajwe b’ urupfu rwa Hon Maria Mutagamba. Roho ye iruhukire mu mahoro adashira”

Aya makuru kandi yemejwe na Minisitiri w’ intebe w’ iki gihugu Ruhakana Rugunda wagize ati “Ni igihombo gikomeye ku gihugu”

Mutagamba yapfuye amaze ibyumweru bitatu mu bitaro byo mu mujyi wa Kampala aho yagiye agiye kwivuza ububabare bwo mu gifu. Nyakwigendera yari arwaye kanseri y’ umwijima.

Uyu mukekuru wigeze kugwa ahasomerwa imbwirwahurame hazwi nko kuri podiyumu agakomereka apfuye afite imyaka 65 y’ amavuko.