Print

Perezida Magufuli yatanze impano ya Eid-El Fitr ingana na miliyoni zisaga 10 ku bababaye

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 25 June 2017 Yasuwe: 525

Perezida John Pombe Magufuli yatanze impano y’umunsi wa Eid El-Fitr ifite agaciro k’amashilingi ya Tanzaniya angana na miliyoni 10,9. Iyi mpano yayigeneye abashonji n’abababaye bo mu bigo by’i Dar Es Salam.

Iyi mpano, perezida Magufuli yayigeneye cyane cyane abana bato barererwa mu bigo by’imfubyi hamwe n’abandi batagira kirengera.

Swahilitimes ivuga ko impano Perezida Magufuli yatanze kuri uyu wa Gatandatu yari igizwe n’umuceri, ihene namavuta byose bigomba gutegurirwa umunsi mukuru w’Abayoboke b’idini ya Islam basoza igisibo none.

Perezida Magufuli yakoze ibi mu rwego rwo kwifatanya n’abatashoboye kubona icyo bashyira mu nda kuri uyu munsi Islam izirikanaho abababaye bose.

Ku itariki ya 25 Kamena, Aboyoboke b’idini ya Islam ku isi hose bizihije umunsi wa Eid el-Fitr usoza ukwezi kwa Ramadhan, ukwezi ko kwigomwa ku bayisilamu.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abayisilamu bateranira i Maka kuri uyu munsi