Print

Knowless yavuze ku itsinzi ya Dream Boys bagezeho biyushye icyuya nyuma y’imyaka itandatu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 June 2017 Yasuwe: 3007

Itsinda rya Dream Boys ribarizwamo Paltini na Tmc nibo begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya karindwi mu birori byasojwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2016.

Ni nyuma y’igitaramo cya nyuma cyabereye i Kigali aho cyashize DREAM BOYS bahize bagenzi babo 9 bahataniraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 7.

Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa, nyuma yo gutaramira i Huye, i Gicumbi, i Ngoma na Rubavu aba bahanzi bose uko ari 10 banganyaga amahirwe yo kuba bakwegukana iri rushanwa ariko umugoroba wo kuwa Gatandatu w’iki cyumweru dusoje wasize Dream boys ari bo bahize abo bahatanaga bose.

Mu kiganiro na Isango Star, Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba itsinda rya Dream Boys ribashije kwegukana Guma Guma yabaga ku nshuro ya karindwi.

Knowless yashimye Imana ku kuba Dream Boys yegukanye Guma Guma

Knowless usanzwe ufatwa nka mushiki w’aba bahungu yavuze ko ari ishimwe rikomeye ku Mana, aho yagize ati :”Biranshimishije cyane, Ndishimiye cyane kubera ko narimbafatiye iry’iburyo kandi ndashima y’uko ibahesheje ishema kuko bari babikwiye….Kbs ndanezerewe cyane.”

Yabajijwe niba hari ikindi kintu bisobanuye ku inzu itunganyamuzika ya Kina Music asanzwe abarizwamo. Ati :”Bisobanuye y’uko turi ikipe itsinda, kandi bisobanuye y’uko uwiteka ari kumwe natwe.”

TMC wari wasanzwe n’ibyishimo yafashe ijambo ashimira abantu bose babahaye hafi by’umwihariko Clement na Knowless yanasabye ko baza imbere ku rubyiniro, ndetse anashimira abafana babo bitwa Indatwa. Platini nawe yashimiye Olivier nyiri kompanyi yitwa Volcano itwara abantu.

TMC na Platini bagize iri tsinda bagaragaje imbaraga no kwishimirwa n’abafana kuva irushanwa ryatangira, no mu gitaramo gisoza bigaragaje banikira abo bari bahanganye aho nabo ubwabo bashimangiraga ko babikwiriye.

PGGSS yabaye ku nshuro ya karindwi kuko yatangiye kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2011, icyo gihe yegukanwe n’umuhanzi Tom Close wari ukunzwe cyane muri icyo gihe.

Dream Boys nibo begukanye PGGSS7

Mu mwaka wakurikiyeho King James niwe wayegukanye, Riderman yabimburiye abakora injyana ya Rap mu 2013, Jay Polly amukorera mu ngata ashimangira ko uburyo injyana ya Hip Hop ikunzwe. Butera Knowless ni we wabaye uwa mbere mu bagore bakora umuziki wegukana miliyoni 24 zigenerwa umuhanzi wahize abandi. Urban Boys niryo tsinda ryayegukanye bwa mbere umwaka ushize.

Active, Bull Dogg, Christopher, Dany Nanone, Davis D, Dream boys, Oda Paccy, Mico The Best, Queen Cha na Social Mula nibo bahanzi bari bagize amahirwe yo kwitabira iri rushanwa ritegurwa na EAP ku bufatanye na Bralirwa, aho bazengurutse mu ntara enye zigize igihugu n’umujyi wa Kigali mu bitaramo batangiye muri Gicurasi.

UKO ABAHANZI BAKURIKIRANYE:
10.Davis D
9.Dany Nanone
8.Active
7.Social Mula
6.Oda Paccy
5.Queen Cha
4.Mico The Best
3.Bull Dogg(yahawe sheki ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda)
2.Christopher(yegukanye sheki ya 4,500,000frw)
1.Dream boys(begukanye miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda)


Comments

niyigena sinai the 26 June 2017

Sha nange byaranshimisshije cyn imana ishimwelll