Print

APR FC inaniwe kwisobanura n’Amagaju FC

Yanditwe na: 26 June 2017 Yasuwe: 910

Mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’amahoro wabaga kuri uyu wa mbere Taliki ya 26 Kamena umaze kurangira ikipe y’Amagaju yari mu rugo I Nyagisenyi inganyije na APR FC igitego 1-1 aho abasifuzi bashinjwe amakosa menshi.

Uyu mukino watangiye ku I saa cyenda n’igice waranzwe no gucungana ku mpande zombi aho buri ruhande rwangaga kwinjizwa igitego dore ko iyo bigeze mu mikino yo gukuranamo igitego aba ari zahabu.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri ikipe y’amagaju yari imbere y’abafana bayo yakomeje gusatira cyane APR FC nayo yanyuzagamo aka bukuru maze ku munota wa 65 umusore Amani Mugisho afungura amazamu ku gitego kitavuzweho rumwe aho benshi bemeza ko uyu musore yari yaraririye.

Ibintu byaje kuba bibi ku Magaju aho ku munota wa 70 umusore Yumba Kaite yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo kurwana n’umusore Nshuti Innocent bituma ikipe y’Amagaju isigarana abakinnyi 10 batagize icyo bafasha iyi kipe kuko ku munota wa 75 baje kwishyurwa igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri, umukino urangira ari 1-1.

Nyuma y’uyu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Amahoro biragaragara ko ikipe ya APR FC yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma kuko isabwa kunganya 0-0 cyangwa gutsinda iyi kipe mu mukino wo kwishyura .

Umukino wo Kwishyura uteganyijwe ku wa kane taliki ya 29 Kamena aho ikipe y’Amagaju izaba yasuye ikipe ya APR FC mu mugi wa Kigali.


Comments

new 26 June 2017

Nta rayon nta apr zose ni nyakatsi