Print

Dr Besigye yifurije ishya n’ihirwe Nyakubahwa Bobi Wine watorewe kuba Umudepite

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 July 2017 Yasuwe: 682

Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kaguta Museveni wa Uganda yamaze gutangaza ko yanyuzwe n’intsinzi y’umuhanzi wubatse izina muri Uganda Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] uherutse gutsinda amatora nk’umudandida wigenga mu bahataniraga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bobi Wine yari umukandida wigenga, yari ahatanye n’abandi batandatu baturuka mu mashyaka arimo NRM, FDC na DP. Mu bo ahanganye na bo harimo Apollo Kantinti wo muri FDC ndetse na Sitenda Sebalu wa NRM wari ushyigikiwe na Perezida Museveni.

Dr Kizza Besigye watsinzwe mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda mu mwaka ushize, yavuze ko amatora akwiye kuba mu mucyo kandi abaturage bakwiye gutora uwo babona uzabageza ku iterambera bifuza.

Ati “Ndifuriza ishya n’ihirwe Nyakubahwa Bobi Wine ku bw’insinzi yakuye mu matora. Abayobozi bacu benshi ntibarasobanukirwa neza ko turi mu bihe byo kwishyira ukizana aho kuba ihangana ry’amashyaka.”

Bobi Wine ukunze kwiyita The Ghetto President ni inshuti magara ya Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Yari ahagarariye agace ka Kyadondo East, yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 77%. Mu baturage 33310 batoye, Bobi Wine yabonye amajwi 25659 mu gihe Apollo Kantinti wa FDC yagize 1832, Sitenda Ssebalu wa NRM agira 4556. Mu bandi bakandida bigenda harimo uwitwa Muwadda Nkunyingi wagize 575 ndetse na Sowedi Kayongo wagize 377.

Bobi Wine yatsindiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda

Comments

safarijeanclaude 11 July 2017

Bobiwine nuwambere kbsa


Vava 1 July 2017

Congs to Bibi wine kbsa kuko impinduka iraryoha kdi iba ikenewe. Biranshimishije.


Vava 1 July 2017

Congs to Bibi wine kbsa kuko impinduka iraryoha kdi iba ikenewe. Biranshimishije.