Print

Basketball: Gutungurana gukomeye mu mikino ibanza ya kamarampaka mu bagore

Yanditwe na: 1 July 2017 Yasuwe: 227

Mu mikino ibanza ya kamarampaka mu bari n’abategarugori yabaye Kuri uyu wa gatandatiu tariki ya 1 Nyakanga ikipe y’Ubumwe yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri yatunguwe na IPRC Kigali mu gihe APR WBBC yo yakomereje aho yarangirije itsinda The Hoops Rwanda.

Umukino wabanje wahuje ikipe yabaye iya mbere muri shampiyona APR WBBC n’iyabaye iya kane ku rutonde rwa shampiyona The Hoops Rwanda, aho iyo kipe y’ingabo z’igihugu yegukanye igikombe shampiyona, yatsinze The Hoops ku manota 61-56.

Ikipe ya IPRC-y’Amajyepfo itahabwaga amahirwe n’abakunzi ba Basketball yihereranye ikipe y’ Ubumwe WBBC iyitsinda ku manota 65-51 ku mukino wakurikiyeho.

Mu mikino ya kabiri ya kamarampaka, aya makipe biteganyijwe ko yongera guhura kuri iki cyumweru tariki ya 2 Nyakanga,aho ikipe ya APR WBBC na IPRC y’amajyepfo nizongera gutsinda zizaba zikatishije itike yo kujya ku mukino wa nyuma, naho hagize imwe itsindwa cyangwa se zose byazisaba gutegereza undi mukino.

Kuri iki cyumweru The Hoops Rwanda izaba yakiriye APR WBBC kuri Petit Stade Amahoro guhera saa munani z’amanywa (2:00pm), mu gihe Ubumwe BBC bukazakira IPRC y’amajyepfo guhera saa kumi z’umugoroba (4:00pm).