Print

Ikipe ya Rayon Sports iribuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditwe na: 2 July 2017 Yasuwe: 691

Nkuko iyi kipe ya Rayon Sports isanzwe ibikora kuri iki cyumweru taliki ya 02 Nyakanga ku I saa yine abayobozi ,abakinnyi bayo n’abafana bazindukiye mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Amakuru dukesha umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports bwana Gakwaya Olivier, iyi kipe iraza gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro aho baraza no kuremera abarokotse jenoside.

Ku butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze Gakwaya yagize ati “Mukanya 10 h 00 ikipe ya Rayonsportsfc, abakinnyi ndetse n’abakunzi turahurira kuri Nobleza kicukiro dukore urugendo rwo kwibuka abatutsi bazize Genocide mu 1994 tugana ku rwibutso Nyanza ya Kicukiro aho turi buremere bamwe mu bakozweho n"ingaruka za Genocide.

Iyi kipe ifite abafana benshi n’imwe mu makipe yatakaje abakinnyi,abayobozi,abafana benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi aho ikomeza gufatanya n’abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside buri mwaka.