Print

Icyemezo cy’ u Butaliyani ku bimukira kigiye gutuma Abaminisitiri bahurira mu Bufaransa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 July 2017 Yasuwe: 472

Nyuma y’ uko igihugu cy’ u Butaliyani gitangaje ko kigiye gufunga ibyambu byakira abimukira kikafunga ubwato butabara abimukira abaminisitiri b’ ubutegetsi mu Bufaransa, u Butaliyani n’ u Budage bagiye guhurira mu Bufaransa baganire ku kibazo cy’ abimukira.

Mu minsi ishize nibwo Ubutaliyani bwatanze impuruza ko buzafunga ibyambu byabwo ndetse bukanafata ubwato butabara abimukira bukoreshwa n’imiryango y’ubutabazi izana abimukira ibakuye mu mazi ari ku cyambu cya Libiya.
Uburinzi bw’inkombe z’i Roma bukora ihuzabikorwa ry’ubutabazi ariko guverinoma y’Ubutaliyani ivuga ko ibindi bihugu by’ u Burayi byagombye kurekera ubwato ku nkombe bikanakira bamwe mu bimukira.

Guverinoma irasaba ibi nyuma y’uko abimukira 12.000 bagereye mu gihugu mu gihe cy’iminsi ibiri gusa mu cyumweru gishize.

Kuva mu mwaka wa 2014, abimukira barenga miliyoni bambutse banyuze ku byambu by’ u Butaliyani.

Ku wa Gatatu, Ubutaliyani bwavuze ko buzahagarika ubwato bw’ibindi bihugu buzana abimukira ku nkombe zabwo.
Umwe mu bategetsi mu Butaliyani yavuze ko "Ubutaliyani bwarengewe" mu gihe Minisitiri w’Intebe Paolo Gentiloni ashinja ibindi bihugu by’Uburayi "kwirengagiza ikibazo."

Libiya ni inzira ikoreshwa n’abimukira bava muri Afurika banyuze mu butayu bwa Sahara ndetse n’abava mu mwigimbakirwa w’Abarabu, mu Misiri, Siriya na Bangladesh. Benshi bahunga intambara, ubukene ndetse n’itotezwa.