Print

Perezida Kagame yitabiriye inama y’ abakuru b’ ibihugu bigize AU muri Ethiopia [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 July 2017 Yasuwe: 674

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 2 Nyakanga yageze Addis Abeba muri Ethiopia ahagiye kubera inama ya 29 y’ abakuru b’ ibihugu bize Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe.

Iyi nama izatangira kuri uyu wa Mbere tariki 3 igeze kuri 4 Nyakanga 2017. Ku murongo w’ ibizaganirirwa muri iyi nama yahimo kurebera hamwe amavugururwa yemejwe gukorwa muri uyu muryango agashingwa Perezida Kagame aho ageze, ubufatanye bukwiye kuranga ibihugu n’umuryango muri rusange ndetse igomba kuzemerezwamo ingengo y’imari y’uyu muryango.

Muri Mutarama nibwo Perezida Kagame yashinzwe gukora amavugurura ya AU. Amavugururwa ya AU yakozwe na Perezida Kagame n’ itsinda ry’ impuguke bafatanyije yashimwe n’ abakuru b’ ibihugu bigize AU biyemeza kuyashyira mu bikorwa.

Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye radiyo na televiziyo by’ igihugu cyambutse imbonankubone yabajijwe kuri aya mavugururwa avuga ko akazi gakomeye atari ugukora aya mavugururwa ko ahubwo akazi gakomeye ari ukuyashyira mu bikorwa.

Ayo mavugurura yibanze ku kureba uko AU yakibanda ku bintu by’ingenzi mu rwego rw’umugabane wose ariko hanongererwa ubushobozi imiryango y’uturere igamije ubukungu kugira ngo igire uruhare rukomeye aho ari ngombwa.

Yarebye ku kongera gushyira ku murongo inzego za AU hagendewe ku by’ingenzi zigomba gukorera umugabane, guhuza uyu muryango n’abaturage kugira ngo biyumvemo ibyo ukora no kubyaza umusaruro uruseho AU cyane cyane ku buryo inama zawo zikorwa n’abazitabira.
Aya mavugurura agaruka ku miterere ya AU kugira ngo amategeko igenderaho azabe ahuye na ‘Agenda 2063’ yibanda ahanini kuri Afurika izaba iha rugari urujya n’uruza rw’abantu na serivisi.

Inama ya 27 ya AU iheruka kubera i Kigali, yafashwe umwanzuro wo gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango binyuze mu gutanga 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu.

Ni bumwe mu buryo bwo kwipakurura politiki yo gutungwa n’abaterankunga batangaga 76% by’ingengo y’imari. Ubu buryo buzatuma Afurika yitunga 100% mu bikorwa bya AU, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro gusa bigakoresha 25%.

Aya mafaranga azajya akusanywa n’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro muri buri gihugu, ahite yoherezwa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe. Igihugu kitazubahiriza izi ngamba, amategeko ya AU ateganya ibihano.









Amafoto Village urugwiro