Print

Umuraperikazi Ciney yarushinze (Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 3 July 2017 Yasuwe: 2738

Uwimana Aïsha wamenyekanye nka Ciney muri muzika Nyarwanda yamaze gusezerana n’umukunzi Tumusiime Ronald kubana akaramata. Ni nyuma y’igihe kirere bafatanye agatoki ku kandi mu buzima burebana akana ko mu ijisho.

Aba bombi basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana mu rusengero rwa St Etienne i Nyamirambo.

Ciney na Ronald ni abakunzi b’igihe kirekire babanye mu buzima budashaka guhuza ijisho n’itangazamakuru kugeza ubu uyu musore yasabaga Ciney kumubera Mama w’abana be mu gitaramo bahuriyemo cyise ‘Seka Live’ hari tariki ya 26 Werurwe uyu mwaka.

Ku isaha ya saa cyenda yo kuri iki Cyumweru, tariki 2 Nyakanga 2017, nibwo habaye umuhango wo gusezerana wabanjirijwe no gusaba no gukwa, byabereye ahitwa Amani Guest House ku Kicukiro kuva saa tatu za mu gitondo. Ibirori byo kwiyakira byabaye ku mugoroba ku ishuri rya Kigali Parents School.

Aba bageni basezeraniye mu rusengero rw’Abangilikani rwegeranye na Kaminuza yahoze ari KIST.

Bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’uko hari hashize ukwezi kumwe basezeranye mu mategeko.Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 12 Gicurasi 2017, mu Murenge wa Kimihurura.

Aha bari mu rusengero basezerana kubana akaramata mu bibi no mu byiza





Ciney n’umukunzi we basezeraniye mu rusengero rwa St Etienne

Aha bari mu murenge basezerana imbere y’Amategeko-AMAFOTO