Print

Yihinduje umugabo none yarashatse arabyara (AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 3 July 2017 Yasuwe: 1825

Ushobora kuba warigeze kumva ko hari abantu bihindura ibitsina bakaba abagabo bari abagore cyangwa bakaba abagore bari abagabo ukabishidikanyaho. Ibi birashoboka kandi bibaho nubwo bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’uwihinduye muri ubwo buryo.

Evan Hempel yavutse mu muryango w’abakobwa 3, akaba yari umwe muri abo bakobwa. Agejeje ku myaka 19 atakibana n’umuryango we, yiyemeje gutangira urugendo rwo guhinduza igitsina akaba umuhungu nk’uko ari magingo aya.

Guhindura igitsina ntabwo byahinduye ubu bushake bwo kwifuza kugira umwana.


Amaze gushaka umugore mugenzi we bemeranijwe ko ariwe ugomba kubyara umwana wabo, binyuze mu kumutera intanga . Byabatwaye imyaka myinshi ndetse n’amafaranga asaga $12.000, kugirango abe yabasha gusama nkuko yabyifuzaga. Binyuze mu ntanga ngabo bamuteye ndetse n’imiti myinshi ngo atwite yaje gutwita arabyara.

Mu mateka rero y’abagiye bihunduza igitsina, uwitwaga Ms. Lili Elbe wo muri Danemarike niwe wambere wabashije kwihindura. Yavutse ku itariki 28/12/1882; apfa ku itariki 13/09/1931 biturutse ku nshinge yaterwaga kubera guhindura igitsina.