Print

Ubushinwa bwaryamiye amajanja kubera ubwato bunini bw’ Amerika

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 July 2017 Yasuwe: 1916

Leta zunze Ubumwe z’ Amerika yanyujije ubwato bunini hafi y’ agake kiyitirirwa n’ u Bushinwa, iki gihugu kibyita agasuzuguro ndetse gihita kitegura intambara.

Ubwato bwa USS Stethem bwaciye iruhande y’izinga rya Triton riri mu mvururu mu Nyanja y’ Ubushinwa. Triton ni rimwe mu mazinga yiyitirirwa n’Ubushinwa hamwe n’ibindi bihugu.

Ubushinwa bwahise butegura bunohereza ubwato bw’intabara hamwe n’indege kuri iryo zinga.
Ibi byabaye mu gihe haburaga akahe gato ko abakuru b’ ibihugu byombi baganire kuri Telefone nk’ uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Inshuro nyinshi Amerika yagiye iha gasopo igihugu cy’ u Bushinwa ikibuza kwigarurira uduce turi mu makimbirane mu karere iherereyemo, u Bushinwa buvuga ko bubifitiye uburenganzira.

Igihugu cy’ u Bushinwa kivuga ko kizakora uko gishoboye kikicungira umutekano.

U Bushinwa bunenga Amerika kwivanga mu mubano wabwo n’ ibihugu bituranye nayo kandi wifashe neza.
Si igihugu cy’ u Bushinwa gusa kiyitirira izinga rya Triton kuko na Taiwan na Vietnam nabyo bivuga ko Triton ari iyabyo.

Imyaka myinsi irashize, u Bushinwa buri mu ntambara yo kwigarurira uturere (ibirwa) turi mu Nyanja yabwo.